Ibice byinshi nta mvura iri bugwe! ukuri ku mvura yiswe iya “Asomusiyo”   

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyatangaje ko ubwo kuri uyu wa mbere, tariki ya 15 Kanama 2022 mu gihugu abikirisitu bizihiza umunsi wa Asomusiyo, mu bice bimwe by’igihugu nta mvura iteganyijwe nk’uko bamwe bizera ko kuri uwo munsi imvura igwa hose mu gihugu.

Imbaga y’abakristu gatolika baturutse hirya no hino ku Isi, kuri uyu wa 15 Kanama bateraniye i Kibeho

Meteo yatangaje ko “hagati ya 06:n saa 12:00 hari hateganyijwe imvura mu Turere twa Nyagatare ,Kayonza na Gatsibo,ahandi hasigaye hateganyijwe ibicu byiganje bidatanga imvura.Hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 2m\S-4m\S.

Ukuri kw’imvura  bivugwa ko ari iya  Asomusiyo…

Umunsi w’Ijyanwa mu ijuru  rya Bikiramariya (Assomption) ni umunsi ukomeye ku bakirisitu Gatorika. Buri gihe wizihizwa tariki ya 15 Kanama buri mwaka.

Mu Rwanda hari abizera ko kuri uyu munsi haba hagomba kugwa imvura benshi bita “Imvura ya Bikiramariya “cyangwa iy’umigisha.”

Ariko si bose babyizera gutyo kuko hari bamwe bizera ko imvura yahozeho kera na mbere yo kwaduka kw’amadini.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe ubumenyi bw’ikirere mu Rwanda gisobanura ko imvura ari amazi mu buryo bw’ibitonyanga agwa aturutse mu kirere agashyika ku butaka.

Hifashishijwe ibipimo by’imvura byafatiwe kuri sitasiyo za Meteo 11 ziri hirya no hino mu Rwanda, Meteo yerekana ko mu bihe bitandukanye imvura yagiye igwa ku munsi wa Asomusiyo mu myaka 40 ishize uhereye mu 1981 kugera 2020.

Meteo yerakana ko atari buri gihe imvura igwa mu Rwanda ku munsi wa Asomusiyo( Assomption).

- Advertisement -

Iki kigo cyerekana ko imvura nyinshi ingana na Milimetero 31.7 yabonetse kuwa 15 Kanama 1981 kuri Sitasiyo ya Byimana, Akarere ka Ruhango.

Imyaka 15 kuri 40 nta mvura na mba yaguye uwo munsi.Mu myaka 40 ishize kuri Sitasiyo zose,aho yaguye cyane kenshi ni iKigali(Kanombe) inshuro 13 gusa , hakurirwa na Kamembe na Gisenyi inshuro 11 .Ahaguye inshuro nke kurusha ahandi ni Rubengera (Karongi) imyaka 5 muri 40.

Meteo Rwanda igaragaza ko abashakashatisi n’abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere  ko kenshi imvura yo muri Kanama ikomoka ku miyaga ituruka ku cyanya cy’ishyamba rya Congo isunika ibicu byiretsemo amazi, ibyerekeza mu gace uRwanda ruherereyemo bikagusha imvura ahantu hatandukanye mu gihugu.

Iki kigo gitanga umwanzuro ibipimo bigaragaza ko “Imvura y’umugisha “ atari buri gihe igwa kuri asomusiyo, kandi n’iyo yaguye ishobora kutagwa hose mu gihugu.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi yitabiriye umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya
Abakirisitu Gatolika baturutse imihanda yose bavoma amazi y’umugisha i Kibeho

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW