Imihigo irakomeje: Salma Mukansanga mu bazita Izina Abana b’Ingagi

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Umusifuzi mpuzamahanga, Mukansanga Salma Rhadia, yashyizwe mu bihangange bizitabira umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi uteganyijwe muri Nzeri 2022.

Mukasanga Salma akomeje kugirirwa icyizere mu Rwanda

Mu gihe habura iminsi ine gusa habe umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi uzabera mu Kinigi mu Akarere ka Musanze, amazina y’abazagaragara muri uwo muhango, akomeje gutangazwa umunsi ku wundi.

Abana b’Ingagi 20 ni bo bazitwa Izina mu muhango usanzwe ubera mu Akarere ka Musanze mu Kinigi aho Ingagi ziba.

Urutonde rw’abazagaraga muri uwo muhango, yatangiye gushyirwa hanze tariki 28 Kanama 2022, ruriho Mukasanga Salma Rhadia n’andi mazina asanzwe azwi.

Abandi ni Gilberto Silva wakiniye Arsenal, Laurene Jobs uyobora umuryango Emerson Collective, Moses Turahirwa usanzwe ari rwiyemezamirimo washinze Moshions izwiho gucuruza imyenda ya Made in Rwanda n’indi mitako ikorerwa mu Rwanda, Dr Evan Antin, umuhanzi Youssou N’dour usanzwe ari inshuti y’u Rwanda na Dr Cindy Descalzi Pereira ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za América.

Salma izina rye rikomeje kuba rinini mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, mu mwaka ushize wa 2021 yakoze amateka yo kuba Umunyarwandakazi wa Mbere wasifuye Imikino Olempike, ahereye ku wahuje u Bwongereza na Chili i Tokyo.

Uretse ibyo byose kandi, ari mu basifuzi umunani bo muri Afurika, bazatoranywamo abazasifura Igikombe cy’Isi cy’Abagore cya 2023 muri Nouvelle-Zélande.

Mukansaga ari mu basifuzi bazasifura igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar uyu mwaka mu kwezi k’Ugushyingo.

Ari mu bazasifura Igikombe cy’Isi kizebera muri Qatar uyu mwaka
Aherutse mu mikino ya Commenwealth
Salma Mukansanga akomeje kwaguka

UMUSEKE.RW

- Advertisement -