Inzoga yahitanye abantu 12 muri Uganda

Abantu 12 muri Uganda, bishwe n’inzoga yo mu bwoko bwa Gin bivugwa ko yatawemo amarozi hagati yo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru dusoje.

Iyi nzoga niyo yahitanye abantu 12 abandi barembeye mu bitaro

Polisi yo muri Uganda yatangaje ko yatangiye iperereza ku rupfu rw’abantu 12 bahitanywe n’inzoga izwi ku izina rya “City 5 Pineapple Flavoured Gin”.

Yavuze ko abandi benshi bo mu Karere ka Madi-Okollo barimo umucuruzi umwe wagurishaga barembeye mu bitaro nyuma yo kuyinywa.

Usibye kuba hakekwa kuba harashyizwe uburozi muri iyo nzoga, ibiyigize ubwayo ntibisobanutse kuko ibyanditse ku macupa bitizewe.

Polisi yatangaje ko hakusanyijwe ibipimo by’iyi nzoga kugira ngo bijye gusuzumwa muri Laboratwari zishinzwe kugenzura ubuziranenge muri Uganda.

Abantu 4 bamaze gutabwa muri yombi mu gihe uruganda rukora iyi nzoga rwahise rufungwa mu gihe iperereza rikomeje.

Mu mwaka wa 2010 muri Uganda abantu bagera kuri 80 bahitanywe n’inzoga nk’iyi aho ubuyobozi bwatangaje ko yasanzwemo ikinyabutabire cya Methanol.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW