Josskid yasohoye indirimbo “Iminara” ateguza album ye ya mbere

Nyuma y’amezi ane gusa ashyize hanze indirimbo ‘Ishaza’ yamuzamuriye igikundiro umuraperi Josskid yasohoye indirimbo yise Iminara ikoze mu buryo bw’amajwi n’amashusho.

Umuraperi Josskid yatangaje ko ari mu myiteguro yo gushyira hanze album ye ya mbere

Indirimbo ‘Iminara’ ya Josskid igiye hanze nyuma yo gusohora izindi nka Ishaza yakoranye na Omriih, Iminsi na Technology yakoranye na Pacifica wo mu Karere ka Rubavu.

Iyi ndirimbo ‘Iminara’ ya Josskid ni imwe mu zigize Albumu ya mbere uyu musore yatangaje ko azashyira hanze mu mpera za 2022.

Yabwiye UMUSEKE ko “Hari imishinga myinshi nari mfite mu 2021 ntabashije kurangiza ijana ku ijana, abakunzi banjye muri 2022 bazabona ibyo bankundira.”

Iyi Album ya mbere ya Josskid izaba iriho indirimbo zirimo izo yakoranye na bamwe mu bahanzi bamaze kubaka izina rikomeye mu ruhando rwa muzika nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo Josskid yamaze gusohora amashusho y’indirimbo yayo, aba aririmba avuga ko “Iminsi isaba intsinzi” arajwe ishinga no kuba ikimenyabose, yikomanga mu gatuza avuga ko “i Rubavu ariwe umurika mu muziki” asaba ko nab’i Kigali bafungura inzira akamurika impano z’i Bugoyi.

JossKid Ni umwe mu baraperi bagezweho mu Karere ka Rubavu cyane mu rubyiruko. Uretse kuba umuraperi ni n’umusizi ukomeye.

Ubuhanga mu ndirimbo z’uyu muhanzi mu gihe amaze mu muziki n’umuhate agira mu kuzimenyekanisha bigaragaza umuvuduko udasanzwe yinjiranye mu muziki.

Iyi ndirimbo nshya ya Josskid yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ayoo killie icyakora atunganywa na Kina Beat, ni mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Shaffy Ace afatanyije na Gady Tyler.

- Advertisement -

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW