Kiyovu ntizapfukamira Okwi na Abedi- Umutoza wa Kiyovu Sports

Umutoza mukuru w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, yatanze ubutumwa bukakaye buvuga ko Bigirimana Abedi na Emmanuel Okwi nibagaruka muri iyi kipe bizaba byiza ariko atiteguye kubapfukamira ngo bakunde baze mu kazi.

Bigirimana Abedi ni umwe mu beza Kiyovu Sports igenderaho

Kugeza magingo aya, ntabwo Bigirimana Abedi ukinira Kiyovu Sports, yari yagaruka mu myitozo mu gihe bagenzi be bo bamaze no gukina imikino ibiri ya gicuti.

Undi mukinnyi ikipe ya Kiyovu Sports imaze iminsi iri mu biganiro nawe nyuma yo gusoza amasezerano, ni rutahizamu Emmanuel Okwi wayifashije umwaka ushize.

Umutoza wa Kiyovu Sports, Alain-André Landeut aganira n’abanyamakuru nyuma y’umukino wa gicuti na Heroes FC wabereye kuri Stade ya Kigali, yavuze ko aba bakinnyi bombi ari beza kandi nibagaruka bazahabwa ikaze muri iyi kipe ariko ko batanaje ikipe yashingira ku bandi ititeguye kubinginga.

Alain-André yakomeje avuga ko mu gihe Okwi atakwifuza kugaruka muri Kiyovu Sports ndetse na Abedi agakomeza gutinda kugaruka mu kazi, ikipe yiteguye guhita ishaka abasimbura babo.

Amakuru UMUSEKE wamenye, avuga ko uyu mukinnyi ukomoka i Burundi azakorana imyitozo na bagenzi be ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru.

Perezida wa Kiyovu aherutse kuvuga ko ikipe ibonye Okwi byaba byiza ariko itanamubonye nta gikuba cyaba cyacitse
Abedi na Okwi bafashije Kiyovu Sports umwaka ushize

UMUSEKE.RW