Kiyovu Sports yungutse undi mufatanyabikorwa

Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports buyobowe na Mvukiyehe Juvénal, bwatangaje ko iyi kipe yungutse undi mufatanyabikorwa witwa Igitego Hotel.

Abakinnyi batangiye kurara mu Igitego Hotel

Ibi byatangajwe ubwo iyi kipe yerekanaga abakinnyi n’abatoza izakoresha muri uyu mwaka w’imikino 2022/2023. Uyu muhango wabereye muri Hotel Igitego iherereye mu Akarere ka Gasabo.

Iyi Hotel y’Inyenyeri enye izajya icumbikira ikipe ya Kiyovu Sports umunsi umwe Mbere y’umukino runaka ikipe izajya iba igiye gukina.

Ije isimbura 2000 Hotel yari imaze umwaka ikorana n’iyi kipe yo ku Mumena.

Abandi bafatanyabikorwa iyi kipe isanganywe ni Hopeline Sports, Kipharma, Sebamed, Masita, Bio-Oil, Elyon Art, Azam na Loh.

Abafana ba Kiyovu bazagabanyirizwa ibiciro muri Kipharma. Kiyovu izajya icumbika mu Igitego Hotel iminsi 2 mbere.

Abakinnyi niho berekaniwe
Hotel Igitego ni umufatantyabikorwa mushya wa Kiyovu Sports
Ibitanda abakinnyi ba Kiyovu bazajya bararaho mu gihe bafite umukino runaka
Abatoza bishimiye Igitego Hotel izakorana na Kiyovu Sports
Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwashimiwe na Kipharma bamaze igihe bakorana
Abafana ba Kiyovu bazungukira mu bufatanye ikipe yabo ikomeje kugirana n’abafanyabikorwa batandukanye
Kipharma ni umufatanyabikorwa wundi wa Kiyovu Sports

UMUSEKE.RW