Manizabayo Eric na Tuyishime Jacqueline begukanye Kibugabuga Race

Mu isiganwa ryiswe Kibugabuga Race icyiciro cya Kabiri, umukinnyi wa Benediction Ignite, Manizabayo Eric uzwi nka Karadiyo na Tuyishime Jacqueline bakinana mu ikipe imwe, baje imbere y’abandi.

Manizabayo Eric (uri iburyo) na Uhiriwe Byiza Renus bagereye ku murongo rimwe

Ni isiganwa ryatangiye Saa yine z’amanywa, ryitabirwa n’amakipe 13 yari agabanyijemo ibyiciro bine.

Abahungu barimo ibyiciro bibiri (abakuru n’ingimbi) no mu bakobwa ari uko (abakuru n’abangavu).

Iri risiganwa ryabaye ku bufatanye bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino wo gusiganwa ku magare, Ferwacy, n’Akarere ka Bugesera.

Abakinnyi (abagabo bakuru) bahagurukiye mu Akarere ka Gasabo, baca i Masaka – Inyange, bazamuka bagana abahoze mu Ngabo z’u Rwanda, bakomeza ku bitaro bya Gisirikare i Kanombe – Busanza – Rubirizi – Kabeza – Saint Joseph – Kicukiro Centre – Nyanza – Gahanga – Nyamata – Ramiro – Kamabuye – Ruhuha – Nyarugenge (GS Kamabare). Basiganwe ku intera y’ibilometero 116.

Abakobwa n’ingimbi bahagurukiye Nyanza ya Kicukiro baca aho abagabo baciye, bakora ibilometero 86.

Manizabayo Eric Karadiyo ukinira Benediction Ignite na Uhiriwe Byiza Renus ukinira NICE-OBOR, baje gucika bagenzi babo ubwo bari bageze mu Murenge wa Nyamata bakomeza kugenda imbere kugeza basoje.

Aba bombi bajyanye kugeza basoje isiganwa ariko Manizabayo aba uwa Mbere akoresheje amasaha abiri n’iminota 50 n’amasegonda 25, Uhiriwe Byiza Renus aza ku mwanya wa Kabiri akoresheje ibyo bihe.

Byukusenge Patrick ukinira Benediction Ignite, yaje ku mwanya wa Gatatu akoresheje amasaha abiri n’iminota 54 n’amasegonda 10.

- Advertisement -

Mu ngimbi, Tuyizere Hashim wa Les Amis Sportifs y’i Rwamagana ni we wabaye uwa Mbere akoresheje amasaha abiri n’iminota 6 n’amasegonda 14. Mushimiyimana Jean Bosco bakinana, aba uwa Kabiri akoresheje amasaha abiri n’iminota 9 n’amasegonda 15.

Mu bakobwa bakuru (Elites), Tuyishime Jacqueline wa Benediction Ignite ni we watsinze bagenzi be akoresheje amasaha abiri n’iminota 9 n’amasegonda 15, akurikirwa na Mukashema Josiane bakinana, akoresheje amasaha abiri n’iminota 9 n’amasegonda 15.

Mu bangavu, Uwera Aline wa Bugesera Cycling Team yabaye uwa Mbere akoresheje amasaha abiri n’iminota 11 n’amasegonda 54, akurikirwa na Umwamikazi Djazila wa Les Amis Sportifs akoresheje amasaha abiri n’iminota 11 n’amasegonda 54.

Uwa Mbere mu Cyiciro cy’abakuru (abahungu) yahembwe ibihumbi 100 Frw, mu bakobwa ahembwa ibihumbi 80 Frw.

Mu ngimbi uwa Mbere yahembwe ibihumbi 80 Frw, mu gihe mu bangavu uwa Mbere yahembwe ibihumbi 70 Frw.

Hahembwe kandi batanu ba Mbere muri buri Cyiciro cy’abato, mu bahungu (Elites) hahembwe icumi ba Mbere, mu bakobwa (Elites) hahembwa batanu ba Mbere.

Mu mwaka ushize, Mugisha Samuel ni we wari wegukanye iri siganwa mu bagabo, mu gihe mu bagore ryari ryegukanywe na Mukashema Josiane, mu ngimbi ryari ryegukanywe na Iradukunda Valens.

Byukusenge Patrick yaje ku mwanya wa Gatatu
Isiganwa ryo ryari rikomeye
Mu bakurikiye habayeho Sprint yateje impanuka

UMUSEKE.RW