Mashami twamuzaniye gutwara igikombe byakwanga akirukanwa – Perezida wa Police

Umuyobozi w’ikipe ya Police FC, Assistant Commissioner Of Police [ACP] Yahaya Kamunuga, yahamije ko icyatumye ubuyobozi buhindura umutoza bukazana Mashami Vincent, ari uguha ikipe igikombe cya shampiyona bitakunda akirukanwa.

Mashami Vincent yizaniye abatoza bakoranye mu Amavubi

Ikipe ya Police FC kuva yashingwa yagiye ihindagura abatoza n’abakinnyi kugira ngo ishake igikombe cya shampiyona ariko nanubu byakomeje kuba iyanga.

Iyi kipe y’Igipolisi cy’u Rwanda, ibitse igikombe kimwe cy’Amahoro yahawe n’umutoza Casa Mbungo André.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi mushya wa Police FC, ACP Yahaya Kamunuga yavuze ko Mashami Vincent n’abamwungirije nibadatanga igikombe, bazirukanwa.

Ati “Intego ni imwe. Ni igikombe cya shampiyona ntakindi tumusaba [Mashami]. Ubwo nibidakunda ni ukwirukanwa ntakindi.”

Mu mwaka ushize w’imikino, iyi kipe yatozwaga na Frank Nuttal wa Karindwi mu makipe 16 akina shampiyona.

Mbere yo gutangira umwaka w’imikino 2022/2023, iyi kipe yaguze abakinnyi barimo myugariro Hakizimana Aman wavuye muri Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste wavuye muri KMC yo muri Tanzania, Mvuyekure Emery wavuye muri Tusker FC yo muri Kenya na Rurangwa Mossi wavuye muri AS Kigali FC.

Staff yahoze mu Amavubi yimukiye muri Police FC

- Advertisement -

UMUSEKE.RW