Muhanga: Umusore yagwiriwe n’ikirombe

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI
Ibiro by'Akarere ka Muhanga

Ntakirutimana Fiacre w’imyaka 18 wari utuye mu Mudugudu wa Ngororano mu Kagari ka Musongati mu Murenge wa Nyarusange, yagwiriwe n’ikirombe bacukuramo amabuye y’agaciro ahita apfa.

Ibiro by’Akarere ka Muhanga

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarusange buvuga ko Ntakirutimana Fiacre yacunze abakozi ba Sosiyete AFRICERAMICS LTD  bagiye kugama imvura ajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, ahageze ubutaka buhita bumugwaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarusange Ruzindana Fiacre yabwiye UMUSEKE ko amakuru y’urupfu rw’uyu musore bayamenye ku mugoroba w’ejo ku Cyumweru bihutira kujya gukuramo umurambo we.

Ruzindana yavuze ko bahageze basanga yarangije gupfa.

Ati “Turasaba abaturage  kwirinda gukora ubucukuzi butemewe, abana batoya nk’aba bakayoboka indi myuga.”

Si ubwa mbere muri uyu Murenge wa Nyarusange abaturage bagwirwa n’ibirombe, kuko mu mezi make hari uwaguyemo amara ibyumweru bitatu biba ngombwa ko hiyambazwa imashini imukuramo.

Cyakora undi musore bari bajyanye w’imyaka 16 y’amavuko yahise atanga amakuru ku gihe hahita hakorwa ubutabazi.

Umurambo wa Ntakirutimana Fiacre wajyanywe mu Bitaro bya Kabgayi kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Ruzindana Fiacre yasabye abaturage kwirinda gukora ubucukuzi butemewe ahubwo bakayoboka imyuga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga