Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, babarizwaga mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, basabye Akarere ko kabazamura mu ntera bakajya mu cyiciro cya 3 cy’ubudehe.
Aba baturage basanzwe babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, bavuga ko ubushobozi bafite kuri ubu butabemerera kuguma mu cyiciro cya mbere.
Ni itsinda rigizwe n’abantu barenga 2000 batewe inkunga bahabwa n’inyigisho z’Umuryango World Vision mu Rwanda.
Gusa abasaga 1000 muri abo, babwiye Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngororero ko bifuza kuvanwa muri iki cyiciro kuko bafite kitabahesha ishema.
Hatariyakufa Jean D’Amour avuga ko ubuzima bubi yabanje kubamo ubu bumeze nk’amateka kuko yahoraga yiba ibyo abaturage bavunikiye kubera ubunebwe bwo kwanga gukora.
Hatariyakufa yabwiye UMUSEKE ko igishoro cy’ibitekerezo yahawe n’uyu Muryango mpuzamahanga ukorera mu Rwanda, hakiyongeraho inkunga y’amafaranga makeya yahawe byamufashisha kwivana mu bukene ubu akaba asarura ibivuye mu buhinzi n’ubworozi bw’amatungo magufi.
Yagize ati “Tugeze mu rwego rwo gufasha bagenzi bacu batishoboye niyo mpamvu dusaba kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye.”
Perezida wa Présbyitery Rubengera Past Karangwa Prince avuga ko ubufatanye bw’inzego zitandukanye z’abakozi b’uyu Muryango, Itorero n’Inzego za Leta mu kuzamura imyumvire y’abaturage aribyo bitanze uyu musaruro mwiza ku bashaka kuzamurirwa icyiciro.
Ati “Ijambo nari nateguye kuvuga uyu munsi mpise ndihindura bitewe n’ubuhamya abaturage batanze.”
- Advertisement -
Karangwa yavuze ko intego Urusengero rufite iganisha mu cyerekezo Leta yihaye yo gushyira umuturage ku isonga.
Umuyobozi wa Porogaramu muri World Vision Mutabaruka Innocent yavuze ko aba baturage 1.117 bifuza kuzamurwa mu cyiciro ari ishema kuri uyu Muryango no ku Gihugu kuko ikigamijwe ari kuvana abatishoboye mu bukene harimo n’abo 1000 basigaye bataratera imbere kuri uru rwego.
Yagize ati “Twashyizeho gahunda ya ‘Kira wigire’ kuko twifuza ko abari mu cyiciro cya mbere bajya mu cya 2, abo mu cya kabiri bakajya mu cya 3.”
Mutabaruka yavuze ko imbogamizi babanje guhura nazo ari uguhindura imyumvire y’aba baturage kuruta kubaha inkunga y’amafaranga.
Umuyobozi w’Akarere ka Ngororero Nkusi Christophe avuga ko ibi abaturage bahamya byerekana ko inyigisho bahawe zabashije guhindura imibereho yabo.
Nkusi akavuga ko nta cyabuza abashaka kuzamurwa mu cyiciro cy’abishoboye kubibafashamo.
Ati “Abagera kuri 50,5% muri aka Karere bafite ikibazo cy’igwingira, ntidushidikanya ko iyi mibare y’abifuza kujya mu cyiciro cy’abishoboye izatuma abafite igwingira bagabanuka.”
Meya yasabye Imiryango itari iya Leta guhuza imbaraga bagafatanya n’inzego z’ibanze kurandura ibibazo by’amakimbirane agaragara mu Miryango kuko ariyo ntandaro ituma y’ibibazo bikibangamiye Imibereho y’abaturage.