Nigeria: Gbenga Adenuga utegerejwe mu iserukiramuco rya ATHF Rwanda yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi ukomoka muri Nigeria Gbenga Adenuga utegerejwe mu iserukiramuco rikomeye i Kigali azahuriramo n’abarimo Kiz Daniel, Shebbah Kalungi n’abandi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya, yizeza abanyarwanda kuzabashimisha by’intangarugero.

Gbenga Adenuga ategerejwe mu iserukiramuco rikomeye rizabera i Kigali

Gbenga Adenuga n’umwe mubaririmbyi bo muri Nigeria beza bafite ubuhanga mu myandikire n’uburyo bwihariye mu gususurutsa abantu.

Yamamaye mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yitwa “You make me wonder” yasakaye hirya no hino ku Isi.

Uyu munyempano zikomatanyije azwi cyane muri “‘Dayone with Gbenga Adenuga’ ikiganiro cye bwite gikunzwe kubera gisubizamo imbaraga abatentebutse.

Uyu mugabo akomoka mu muryango Adeganugas wubatse izina mu myidagaduro yo muri Nigeria urimo Wale Adenuga ukomeye mu gutunganya filime na Pastor Adenuga.

Indirimbo nshya ya Gbenga Adenuga yashyize hanze yitwa ‘Responz Ability’ iri mu njyana Nyafurika ikubiyemo ubutumwa bukora ku mutima.

Agaragaza ko mu buzima habamo guhirwa rimwe na rimwe ukiyuha akuya ariko umusaruro ukaba iyanga.

Ati “Ibyishimo nibyiza cyane, Nicyo tugomba ubwacu, iyo ibyiza bije ni ukubyishimira.”

Amashusho y’iyi ndirimbo yiganjemo imbyino gakondo nyafurika n’imyambarire itangaje, Gbenga Adenuga yabwiye UMUSEKE ko asanzwe ari umuhanga mu guhanga udushya.

- Advertisement -

Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana muri Nigeria no hanze yayo, avuga ko nta gitangaje kuba yasohoye indirimbo iri muzitwa iz’Isi ati ” gukora umuziki ni ukugira ubwenge ukareba icyo abantu bakeneye.”

Amashusho y’iyi ndirimbo ‘Responz Ability’ yakorewe muri Studio ye bwite yitwa ‘GAPTV Studio’ muri Victoria i Lagos.

Uyu munyamuziki w’abigize umwuga akaba n’umushoramari mu myidagaduro muri Nigeria no hanze yayo ari mu bategerejwe mu iserukiramuco rya ‘ATHF Rwanda’.

Aganira n’UMUSEKE yagize ati “Nzatanga ibyishimo kuri buri muntu uzitabira, nzishima gutaramana n’abanyarwanda.”

Uyu mugabo asanzwe ari umuyobozi wa LagosLed, GAPTV Studio ni nawe washinze Dayone,CSBG n’indi miryango ifasha guhindura ubuzima bw’umunyafurika.

Iserukiramuco rya ATHF Rwanda azitabira rizarangwa n’ibitaramo bibiri azahuriramo na Sheebah Kalungi wo muri Uganda na Kiz Daniel w’iwabo muri Nigeria.

Iri serukiramuco byitezwe ko rizabera kuri Canal Olympia ku wa 12-13 Kanama 2022. Abandi bahanzi barimo Ish Kevin, Bruce Melodie, Ariel Wayz, Niyo Bosco, Kivumbi King, Momo Lava, France n’abandi benshi bazasusurutsa abitabiriye.

Kwinjira muri iri serukiramuco bizaba ari amafaranga ibihumbi 15 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 30 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 60 Frw mu myanya y’icyubahiro kidasanzwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW