Nyanza: Abatoza bahuguriwe gutoza kinyamwuga bafite ikibazo cy’ibibuga

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Abahuguriwe gutoza bavuze ko bafite impungenge z'ibibuga byangizwa nkana

Abatoza bahuguriwe gutoza umupira w’amaguru kinyamwuga bafite ikibazo cy’ibibuga bifatwa nabi aho batoreza abana mu cyaro, bakavuga ko abantu babyangiza uko bishakiye.

Abahuguriwe gutoza bavuze ko bafite impungenge z’ibibuga byangizwa nkana

Abatoza 22 baturutse mu Mirenge icumi igize Akarere ka Nyanza bahuguriwe gutoza umupira w’amaguru by’umwuga aho bagomba kugira “licence D”.

Ubwo hasozwaga aya mahugurwa bagaragaje ikibazo cy’ibibuga batorezaho abana byangizwa n’abantu.

Ibyo bibuga bimwe by’ubatswemo amashuri, ibindi abaturage hari aho babihingamo cyangwa ibyatsi bikameramo ari byinshi ndetse no kunyuzamo ibinyabiziga.

Uwitwa François Xavier avuga ko kwangizwa kw’ibibuga by’umupira w’amaguru bibaho rimwe na rimwe ugasanga icyo kibuga kititabwaho.

Mu gice cy’icyaro ngo niho hari ibibuga byangizwa ku buryo bworoshye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza avuga ko bagiye kuvugana n’abayobozi b’imirenge icyo kibazo kigakemuka

Byiringiro Emmanuel na we ni umutoza ati “Akenshi ikibuga gishobora kwangizwa n’umuturage agahingamo cyangwa se bakanyuzamo ibinyabiziga, ukabona wowe ntaho wahera ubuza uwo mushoferi, ubuyobozi bwadufasha.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, Niyonshimye Olivier yabwiye UMUSEKE ko icyo kibazo bakigejejweho bityo bakaba bagiye kuvugana n’ubuyobozi bwa buri Murenge kikaba cyakemuka.

Ati “Birasaba ko tuvugana n’ubuyobozi bwa buri Murenge niba ikibuga gikenewe gukorwa hajye hifashishwa umuganda kandi ibinyabiziga binyura mu kibuga bibe byakumirwa.”

- Advertisement -

Nyanza FC ifatanyije n’akarere ka Nyanza na FERWAFA nibo bagize uruhare bategura amahugurwa y’abatoza n’abasifuzi 27 mu rwego rwo kuzamura impano z’abana bakina umupira w’amaguru mu mirenge yose y’akarere.

Abayobozi barikumwe n’abahuguwe bafashe ifoto y’urwibutso

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW  i Nyanza