Pepiniere yahaye amahirwe abana bifuza gukina umupira w’amaguru

Ubuyobozi bw’ikipe ya Pepiniere FC, bwasohoye itangazo ryibutsa abana bifuza gukora igeragezwa muri iyi kipe hagamijwe kubaha amahirwe yo gukuza impano zabo.

Itangazo ritumira abana mu igeragezwa

Ku wa Mbere tariki 8 Kanama, ikipe ya Pepiniere FC yabanje kwerekana abatoza bazayitoza banayifasha kuzamura impano z’abakiri bato mu Akarere ka Kamonyi.

Iri tsinda ry’abatoza riyobowe na Muhire Hassan, wungirijwe na Uwacu Jean Bosco na Kayihura Yussouf uzwi nka Tchami ndetse na Habumugisha Ismaël uzaba atoza abanyezamu, bose bazwi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Umutoza mukuru [Muhire], azajya atoza abana bigiye hejuru, mu gihe abamwungirije bazajya batoza guhera ku myaka itanu kugeza kuri 17, abayirengeje bakajya muri Pepiniere FC izakina mu Cyiciro cya Kabiri.

Hassan yavuze ko ubwo yajyaga guhitamo abo bazakorana, yagendeye ku burambe bafite mu gutoza abana kandi bose basanzwe ari abatoza bazwi mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Nyuma yo gusinyisha aba batoza, ubuyobozi bw’iyi kipe buyobowe na Munyankumburwa Jean Marie Vianney, bwasohoye itangazo ritumira mu igeragezwa abana bari hagati y’imyaka 16 na 20. Iri geregezwa rizatangira ku wa Gatatu tariki 10 Kanama, rizarangire ku wa Gatatu wundi tariki 17 uku kwezi.

Abana babyifuza, bagomba kuba bageze ku kibuga Saa kumi n’ebyiri za mu gitondo [06h] ari nabwo igeragezwa rizajya ritangira rikarangira Saa tatu z’amanywa [09h].

Nk’uko bigaragara muri iri tangazo, bimwe mu bigenewe abana bazatsinda igeragezwa, bazacumbikirwa bahabwe ibyo kurya n’ibyo kunywa, bahabwe ibikoresho byo gukinisha, bazishyurirwa amashuri banavuzwe ndetse bazanafashwe gukina nk’ababigize umwuga.

Abana bazashimwa ariko bataruzuza imyaka yo kwisinyira amasezerano [18], bazahagararirwa n’ababyeyi be mu masezerano.

- Advertisement -

Ikindi cyasobanuwe muri iri tangazo, ni uko umwana uzashimwa ariko asanzwe afite irerero abarizwamo, Pepiniere FC izasinyana amasezerano n’iryo rerero.

Pepiniere FC ishobora kuzahindurirwa izina hakazamo izina riranga Akarere ka Kamonyi
Muhire Hassan azwiho kuzafasha abana bafite impano zo gukina ruhago
Abatoza ba Pepiniere FC bizeweho kuzafasha abana bafite impano

UMUSEKE.RW