Perezida Kagame yakiriye ba ambasaderi bashya b’u Bushinwa na Malawi

NDEKEZI Johnson NDEKEZI Johnson
U Bushinwa n'u Rwanda bifitanye umubano umaze imyaka irenga 50

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye impapuro z’ Amb. WANG Xuekun zimwemerera guhagararira u Bushinwa mu Rwanda, aho yanahaye ikaze Andrew Zumbe Kumwenda uje guhagararira Malawi.

U Bushinwa n’u Rwanda bifitanye umubano umaze imyaka irenga 50

Aba bombi baje guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda yabahaye ikaze ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Kanama 2022, muri Village Urugwiro ku Kacyiru.

Nk’uko byatangajwe n’ibiro by’umukuru w’Igihugu Village Urugwiro, nibwo Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.

Itangazo rigira riti “Kuri iki Gicamunsi, Perezida Kagame yakiriye impapuro za Ambasaderi mushya wa Repubulika y’Abaturage y’u Bushinwa WANG Xuekun na Komiseri Mukuru Andrew Zumbe Kumwenda uje guhagararira inyungu za Malawi.

Ambasaderi WANG Xuekun uje guhagararira u Bushinwa mu Rwanda aje gukorera mu ngata Ambasaderi Rao Hongwei wasoje inshingano ze yari ariho kuva mu 2017, akaba yarakoze ibikorwa binyuranye bishimangira umubano w’ibihugu byombi nk’ubucuruzi, ishoramari, uburezi n’ibindi.

Ambasaderi mushya WANG Xuekun yavutse mu 1968, akaba afite impamyabushobozi y’ikirenga (PhD) mu bijyanye na Engineering. Ni umwe mubagize icyaka Communist Party of China iri kubutegetsi, yageze I Kigali ku nshuro ye ya mbere mu mpera za Gicurasi 2022 ari kumwe n’umuryango we.

Mu 2021, Ubushinwa n’u Rwanda byizihizwaga isabukuru y’imyaka 50 y’umubano mwiza bafitanye, ibi bigaragazwa nuko mu 2020 u Bushinwa bwohereje mu Rwanda ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 282 z’amadorali, naho u Rwanda rwohereza ibifite agaciro ka miliyoni 38.7 z’amadorali.

Ku rundi ruhande, u Rwanda na Malawi nabyo ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano mwiza, aho hari abaturage b’ibihugu byombi bakorera muri buri gihugu, Andrew Zumbe Kumwenda akaba afite inshingano zo gukomeza guhamya uyu mubano.

- Advertisement -
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi mushya w’u Bushinwa WANG Xuekun
Andrew Zumbe Kumwenda uje guhagararira Malawi yakiriwe muri Village Urugwiro

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW