Rwatubyaye yatangiye imyitozo, aba-Rayons bamwereka urugwiro

Myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Rwatubyaye Abdoul wasinyiye Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, yatangiye imyitozo muri iyi kipe, abafana b’ikipe buzura mu Nzove ku bw’urukundo bamufitiye.

Rwatubyaye Abdoul yongeye kwereka aba-Rayons ko abafitiye byinshi azabaha

Ku wa  Kabiri tariki 9 Kanama, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yasinyishije myugariro wo hagati, Rwatubyaye Abdoul wavuye muri FC Shkupi yo muri Macédonie.

Nyuma yo gusinya amasezerano y’imyaka ibiri, uyu myugariro yagaragaye mu myitozo ye ya mbere muri Rayon Sports. Iyi myitozo yabaye ku wa Gatatu tariki 10 Kanama, yagaragayemo abafana benshi bagaragarije urugwiro uyu myugariro.

Uyu musore waje ku nshuro ye ya Kabiri muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, yari amaze amezi hafi umunani adakina kubera imvune yagize muri Mutarama uyu mwaka.

Iyo afite umupira ku kirenge aba yiyizeye
Kimoto yiyeretse abakunzi ba Rayon Sports
Ni myugariro ufite igihagararo
Ategerejweho gutanga ibyishimo
Abafana bo bari babucyereye mu Nzove
Abafana beretse urugwiro Rwatubyaye
Rwatubyaye yongeye kwiyereka abakunzi ba Rayon Sports

AMAFOTO: RWANDAMAGAZINE.COM

UMUSEKE.RW