Simba yabonye undi muterankunga uzayiha arenga miliyani 10$

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Ni umuhango wabaye ku manywa yo kuri uyu wa Mbere nk’uko Simba SC yabitangaje ibicishije ku mbuga nkoranyambaga zayo.

Simba SC izahabwa arenga miliyari 10$

Aya masezerano afite agaciro ka miliyari 26 na miliyoni 100 z’amashilingi akoreshwa muri Tanzania [asaga miliyoni 11 z’amadolari] mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Umwaka wa mbere Simba SC izahabwa miliyari enye na miliyoni 670 z’amashilingi yo muri Tanzani, uwa Kabiri ihabwe miliyari enye na miliyoni 925, uwa Gatatu ihabwe miliyari eshanu na miliyoni 205, uwa Kane ihabwe miliyari ihabwe miliyari eshanu na miliyoni 514 mu gihe uwa Gatanu izahabwa miliyari eshanu na miliyoni 853.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima bwa Simba SC [CEO], Barbara Gonzalez, yavuze ko gukorana na M-Bet ntako bisa kuko ari ikompanyi isanzwe ikomeye mu bucuruzi.

Ati “Ku izina rinini rya Simba, ni ngombwa gukorana n’ikompanyi iyoboye mu bucuruzi bakora. Nimureba M-Bet barayoboye muri Tanzania.”

Allen Mushi ushinzwe ubucuzi muri Simba SC, yahamije ko gukorana n’iyi kipe bizazamura izina rya M-Bet mu gihe imbere no hanze yacyo.

Ati “Twizeye ko nka M-Bet gukorana na Simba tizimenyekanisha imbere no hanze ya Tanzania.”

Mu minsi ishize, ikipe ya Yanga SC nayo yaherukaga gusinyana amasezerano y’ubufatanye na SportPesa afite agaciro ka miliyari 12 na miliyoni 335 z’amashilingi ya Tanzania.

CEO wa Simba SC, Barbara Gonzalez yahamije ko M-Bet yagombaga gukorana n’yi kipe

UMUSEKE.RW

- Advertisement -