Sudan na Uganda zirakomanga ku muryango wa CHAN2023

Nyuma yo gutsinda imikino ya zo ya Mbere, ikipe y’igihugu ya Sudan n’iya Uganda, zabonye intsinzi ku mikino ya Mbere mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu kizabera muri Algéria 2023.

Uganda Cranes yabonye intsinzi yo hanze

Ku Cyumweru tariki 28 Kanama 2022, hakinwe imwe mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu gihugu, CHAN, kizabera muri Algéria mu 2023.

Ikipe y’igihugu ya Sudan yabonye intsinzi yakuye kuri Djibouti nyuma yo gutsinda ibitego 4-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Marrakech muri Maroc.

Mu gihe Sudan yabonaga iyi ntsinzi, Uganda Cranes yatsindiraga Tanzania iwayo kuri Benjamin Mkapa Stadium mu Mujyi wa Dar es Salaam, igitego 1-0.

Byasabye kugera ku munota wa 89 ngo Uganda Cranes ibone igitego cyatsinzwe na Travis Mutyaba. Kubona iki gitego ni igisobanuro cy’uko Uganda yateye intambwe nziza yo kwerekeza muri CHAN n’ubwo hakiri umukino wo kwishyura.

Umukino kwishyura hagati ya Uganda Cranes na Tanzania tariki 3 Nzeri kuri St. Marys Kitende Stadium muri Uganda, mu gihe u Rwanda ruzaba rwakiriye Éthiopia kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

CHAN ya 2023 biteganyijwe ko izaba muri Mutarama 2023 mu gihugu cya Algéria.

Uganda yateye intambwe igana muri CHAN ya 2023

UMUSEKE.RW