U Rwanda rweretse Afurika intambwe yatewe mu gukoresha internet

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
umunyamabanga_uhoraho_muri_minisiteri_w_ikoranabuhaga_na_inovasiyo_iradukunda_yves_yasabye_aba_bakozi_b_ibigo_bikomeye_kwita_ku_ishormari
U Rwanda rweretse ibihugu bya Afurika ko hamaze guterwa intambwe ikomeye mu gukoresha umuyoboro wa internet mu nzego zitandukanye.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Yves Iradukunda yasabye abakozi b’ibigo bikomeye kwita ku ishoramari 
Ibi byagaragajwe ubwo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 24 Kanama, hatangiraga inama ngarukamwaka ya 11  igamije kwagura no guteza imbere internet muri Afurika, African Peering and Interconnection Forum (AfPIF).

Iyi nama  ibaye ku nshuro ya mbere mu Rwanda yateguwe na Sosiyete ya internet n’umuryango African IXP Association (AFIX) ku bufatanye n’ikigo giharanira inyungu z’abakoresha internet mu Rwanda RITCA ndetse  na Liquid Intelligence Technologies.

Ihuje ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye ku rwego rw’Isi birimo Meta, Google, Liquid Intelligent Technologies, Microsoft, Internet Initiative Japan Lab, Africa Data Centers.

Umuyobozi Mukuru wa RITCA, Ingabire Mwikarago Grace, yatangaje ko mu kwakira iyi nama ari amahirwe akomeye, ashima umusanzu wa IXP mu koroshya itumanaho.

Yagize ati“Ni iby’igiciro kuri twe mu kwakira iyi nama yihariye. Umusanzu wa IXP mu guteza Imbere iterambere n’imibanire muri Afurika urakomeye, cyane cyane mu bihe bya COVID-19.Muri ibi bihe za IXPs zatumye kwigira kuri murandasi no gukorera mu rugo bishoboka.”

Uyu muyobozi yatangaje ko kandi byoroheje uburyo bwo kohereza ubutumwa mu buryo bwa Email, videwo ndetse n’ubutumwa bugufi byoroshya  mu guhanahana amakuru mu gihe byari bigoye kubera icyorezo cya COVID-19.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Iradukunda Yves, yatangaje ko uRwanda rworoheje ishoramari mu by’ikoranabuhanga hagamijwe ko igiciro cya internet ndetse ‘uburyo yagezwa hose mu gihugu bigerwaho.

Yagize ati“Hashize igihe kinini kirenga imyaka 20 turi muri gahunda zitandukanye zigamije gutuma umunyarwanda akoresha ikoranabuhanga mu buzima bwe bwa buri munsi.

Igiciro cya internet cyagiye kigabanuka uko ibigo bigenda bishora imari mu bikorwaremezo bifasha internet, ibyo  birakomeza ari nayo mahirwe ku Rwanda ibigo bitandukanye biri hano kugira ngo tuganire ku ishoramari rishobora gutuma n’icyo giciro kirushaho kigabanuka.”

Yakomeje agira ati“Duhagaze neza iyo urebye n’ibindi bihugu ariko haracyari akazi ko gukora kugira ngo igiciro cya internet kigabanuke ariko n’uburyo igera ku bantu ibashe gusakara ahantu hose hatandukanye mu gihugu.”

Kugeza ubu mu Rwanda abagerwaho na internet bari ku kigero cya 66%.

- Advertisement -
Abashoramari mu ikoranabuhanga_basabwe kurarenza ingohe amahirwe y’ishoramari mu ikoranabuhanga

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW