Umujyi wa Kigali wasuye AS Kigali WFC yitegura Cecafa

Mu kubatera akanyabugabo, ikipe ya AS Kigali Women Football Club, yasuwe n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere mu Mujyi wa Kigali abasigira ubutumwa bubasaba kuzimana u Rwanda mu mikino ya Cecafa ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo [Cecafa Women’s Champions League 2022] izabera muri Tanzania.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC ayifitie icyizere cyo kuzegukana igikombe cya Cecafa

Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 2 Kanama 2022, ni bwo Munyandamutsa Augustin ushinzwe Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali, yasuye AS Kigali WFC mu myitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Uyu muyobozi yasuye abakinnyi mu rwego rwo kubatera akanyabugabo no kubasaba ko bazitwara neza n’ubwo nta gitutu cy’gikombe ikipe yashyizweho.

Munyandamutsa yasobanuye ko kuza gusura ikipe mu myitozo, bisobanuye byinshi birimo kongerera abakinnyi imbaraga no kubereka ko batari bonyine.

Ati “Twaje kubongerera morale. Impanuro twabahaye ni uko bagiye mu irushanwa bwa mbere ariko ntibazibwire abandi babatambutse. Bazakine neza. Hari indangagaciro zituranga, cyane cyane zirimo ikinyabupfura. Turababona abantu bazakomeza kugaragara nka ba mutima w’urugo bari hanze y’u Rwanda nk’uko babikora imbere mu Gihugu.”

Yongeyeho ati “Twabasabye kutazatinya ko batazaba bari imbere y’abafana babo. Gusa nanone nta gitutu cy’igikombe twabashyizeho ariko ntibisobanuye ko batakizana.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hakozwe buri kimwe gishoboka mu myiteguro y’ikipe kugira ngo izitware neza muri aya marushanwa igiye kujyamo bwa Mbere.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée, yavuze ko afitiye ikipe icyizere kuko yiteguye neza kandi ku ruhande rw’ubuyobozi hakozwe byose.

Uyu muyobozi yavuze ko hongewemo abakinnyi babiri, barimo Umunya-Gabon witwa Odette ukina hagati mu kibuga afasha ba myugariro [6] n’umunyezamu Angéline bakuye muri Kamonyi WFC. Uretse aba babiri, hongewemo kandi Itangishaka Claudine wasinye amasezerano y’ukwezi kumwe muri iyi kipe.

- Advertisement -

AS Kigali WFC izahaguruka mu Rwanda tariki 10 uku kwezi, mu gihe irushanwa ryo rizatangira tariki 14 rikazarangira tariki 27 Kanama.

Umukino wa Mbere iyi kipe izatangira ikina na Fofila PF kuri Azam Complex saa kumi z’amanywa. Andi makipe aherereye mu itsinda rimwe na n’iyi kipe ni CBE FC na Warriors QFC.

AS Kigali WFC izahagarira u Rwanda muri Cecafa izabera muri Tanzania
Munyandamutsa Augustin ushinzwe Imiyoborere mu Mujyi wa Kigali, yasuye ikipe mu kuyitera morale

UMUSEKE.RW