Umukinnyi yohereje umuvandimwe we kumuhagararira mu bukwe bwe -AMAFOTO

Uyu mukinnyi wo muri Sierra Leone yabuze mu bukwe bwe ariko yohereza umuandimwe we ngo ahamubere nyuma y’uko yari mu kazi ko gusoza ibijyanye n’amasezerano ye mu ikipe nshya yo muri Sweden.

Mohamed Buya Turay mbere yo kujya muri Sweden yabanje kwifotozanya n’umugeni we kuko

Mohamed Buya Turay ubu ni umukinnyi mushya wa Malmo, ku munsi w’ubukwe bwe yohereje umuvandimwe we aba ari we baha umugeni kuko we yarimo asoza ibijyanye n’amasezerano mashya.

Uyu mukinnyi yari amaze igihe akinira ikipe zo mu Bushinwa ariko muri iri ki amahirwe yaramusekeye abona ikipe yo ku mugabane w’Uburayi yitwa Malmo, ikina mu cyiciro cya mbere muri Sweden.

Iyi kipe ya Malmo yari ikeneye cyane uyu  musore w’imyaka 27 ku buryo yatumye atajya mu bukwe bwe.

Mohamed Turay yari afitanye ubukwe n’umukobwa witwa Suad Baydoun, ariko kuko we atari ahari atuma murumuna we kumuhagararira muri ibyo birori.

Ikipe ye nshya yamwerekanye tariki 22 Nyakanga, 2022 mu gihe ubukwe bwabaye tariki 21 Nyakanga, 2022 ariko ntiyabugiyemo.

Suad Baydoun ni we mugore w’uriya mukinnyi

Ku bw’amahirwe uyu mukinnyi yari yarafashe amafoto y’ubukwe bwe mbere y’uko yurira indege ajya muri Sweden

Turay yabwiye ikinyamakuru cyo muri kiriya gihugu kitwa Afton Bladet, ko ubukwe bwe bwabereye muri Sierra Leone tariki 21 Nyakanga, 2022.

Ati “Ntabwo nari mpibereye kubera ko ikipe ya Malmo yansabye kugera hano kare.”

- Advertisement -

Yongeyeho ati “Twafashe amafoto mbere uyabonye wakeka ko nari mpari ariko siho nari ndi. Umuvandimwe wanjye yampagarariye mu bukwe.”

Uyu mukinnyi yatangaje ko yifuza kuba hamwe n’umugore we kuko ubu batarabonana, akavuga ko azagerageza kumugeza muri Sweden, aho akina kugira ngo babane.

Yatangaje ko adashyize imbere cyane kujya mu kwezi kwa buki kuko ngo azakujyamo ari uko batwaye igikombe cya shampiyona.

Nyuma yaho inkuru ivuzwe cyane mu itangazamakuru, Mohamed Buya Turay yanditse kuri Twitter kuri uyu wa Gatandatu ati “Imbuga nkoranyambaga nyinshi zanditse ku byambayeho ku bukwe bwange, kuko navuze ko umuvandimwe yampagarariye [yahise ashyiraho amafoto ye], ndi mu kazi kange muri Sweden.”

Uyu mukinnyi yasabye ababifashe nabi ko atagiye mu birori bikomeye mu Idini ya Islam, ari byo umuhango wo gusezerana byemewe witwa Nikkah, ko atabihaye agaciro gake.

Mohamed Buya Turay yagaragajamafoto y’umuvandimwe wamubereye mu mwanya igihe hari ubukwe bwo kwemeza ko azabana akaramata na Suad Baydoun

IVOMO: The Sun

UMUSEKE.RW