Umunyarwenya Anne Kansiime agiye kugaruka gutaramira i Kigali

Umwamikazi w’urwenya mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba Anne Kansiime agiye kugaruka gutaramira abanyarwanda n’abandi mu gitaramo cy’urwenya cya Seka Live.

Anne Kansiime yavutse ku wa 13 Mata 1987  mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale, muri Uganda y’Uburengerazuba

Anne Kansiime agarutse mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu akoreye igitaramo muri Kigali Serena Hotel cyanyeganyeje imbavu zabacyitabiriye.

Nkusi Arthur utegura ibitaramo by’urwenya bya Seka Live yemeje ko Anne Kansiime, wibanda mu gusetsa ku bintu bibaho mu buzima bwa buri munsi, azataramira mu Rwanda mu mpera za Nzeri 2022.

Yavuze ko uyu munyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje ku wa 25 Kanama 2022 azafasha abanyarwanda n’abandi gusoza uko kwezi neza.

Gutumira Anne Kansiime ngo byaturutse ku busabe bw’abakunzi ba Seka Live iba buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi.

Kansiime yatangiye ibigendanye no gusetsa mu mwaka wa 2007 akiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje.

Impano ye yo gusetsa yamugejeje mu bihugu binyuranye agenda akoramo ibitaramo. Muri ibyo twavuga nka Botswana, Malawi, Rwanda, u Buhinde, Nigeria, u Bwongereza, , Zambia n’ahandi hatandukanye.

Ibinyamakuru bimwe byo mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba n’u Rwanda ruherereyemo bamuhaye izina rya “East Africa’s Queen of Comedy”, ugenekereje mu Kinyarwanda bishaka gusobanura ko ari we mwamikazi w’urwenya muri aka Karere.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

- Advertisement -