Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Wiliam Ruto yatsinze amatora yo kuyobora Kenya
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Wiliam Ruto yatsinze amatora yo kuyobora Kenya

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND 15/08/2022 6:24
Wiliam Ruto yatsinze Raila Odinga mu matora yo kuyobora Kenya

Wiliam Ruto kuri ubu nuwe ugiye kuyobora Kenya muri Manda ye y’imyaka itanu yhigitse Raila Odinga wari ushyigikiwe na Perezida ucyuye igihe Uhuru Kenyatta.

Wiliam Ruto yatsinze Raila Odinga mu matora yo kuyobora Kenya

Ni amatora yaranzwe n’imidugararo ya hato na hato no gutegerezanya igishyika ibitangazwa.

Mu gihe perezida wa komisiyo y’amatora Wafula Chebukati yari aje gutangaza ibyavuye mu matora mu nyubako ya Bomas of Kenya i Nairobi, habaye imirwano hagati y’impande zitandukanye.

Abashinzwe umutekano bagerageje kugarura umutekano bakoresheje inkoni n’ibyuka biryana mu maso.

Perezida wa Komisiyo y’amatora yahawe umwanya atangaza ko William Ruto ari we watsinze amatora n’amajwi 50.49%.

Abakomiseri bane(4) kuri barindwi(7) ba komisiyo y’amatora, bari basohotse muri Bomas of Kenya, bajya kuganira n’abanyamakuru.

Uhagarariye aba ba komiseri yavuze ko atizeye ibigiye gutangazwa kuko bitandukanye n’ibyavuye mu matora.

Wiliam Ruto yari ahanganye na George Wojackoyah na David Mwaure Waihiga bari kuri Bomas of Kenya aho ibi byabereye, Raila Odinga we ntabwo yahageze.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yatangaje ko Ruto yagize amajwi  7,176,141 angana  50.49 % mu gihe Raila Odinga bari bahanganye yagize anajwi  6,942,930 angana 48.85 %.

- Advertisement -

Ruto azanye imigabo n’imigambi…

Nyuma yo kwegukana instinzi Ruto, yatangaje ko azayobora guverinoma y’umucyo, na demokarasi.

Ati “Ndashaka kwizeza abanya-Kenya bose ko uwo batoye wese, iyi izaba guverinoma yabo, Ndashaka kubabwira [ba mukeba] ko ntacyo bakwiye kwikanga ,nta mwanya uhari wo kwihora. Nzi neza cyane ko igihugu cyacu kigeze aho gikeneye amaboko yose ngo kijye imbere.”

Yakomeje ati “Ntidufite umwanya wo kureba inyuma. Ntidufite umwanya wo gutunga intoki. Ntidufite umwanya wo gushinja. Tugomba…gukorana tugana kuri Kenya ikora, ifite demokarasi, iteye imbere.”

Muri rusange William Ruto yatagangajwe nka perezida watowe n’amajwi 50.49%. Raila Odinga, yagize amajwi 48.85% nk’uko komisiyo y’amatora yabivuze.

George Wajackoyah na David Mwaure bombi hamwe bagize munsi ya 1%.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW

You Might Also Like

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye

Ruswa mu Rwanda yaragabanutse

Muhanga: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wahugujwe isambu

Rusizi: Umuganga w’i Bitaro bya Mibilizi yarumwe n’inzoka

Nyuma y’amasezerano y’I Kigali, Ushinzwe abinjira n’abasohoka mu Bwongereza yeguye

TUYISHIMIRE RAYMOND 15/08/2022 6:24 15/08/2022 6:24
Share
Inkuru ibanza Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba iserukiramuco ry’abana bari mu biruhuko
Inkuru ikurikira AMAFOTO: Sugira yatangiye imyitozo mu ikipe ye nshya
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Ruswa mu Rwanda yaragabanutse
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru
Stade ya Huye ishobora kongera guhagarikwa na CAF
Imikino
Muhanga: Urukiko rwatesheje agaciro ikirego cy’umuturage wahugujwe isambu
Amakuru aheruka Andi makuru Inkuru Nyamukuru Ubutabera
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Rwamagana: Amayobera ku mupolisi wapfuye bitunguranye
07/12/2023 1:40

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?