Nkusi Thomas wamamaye nka Yanga mu gusobanura amafilimi uherutse kwitaba Imana azize indwara ya kanseri y’umwijima yashyinguwe kuri uyu wa Mbere, aherekezwa n’imbaga y’abantu banyuranye barimo abakuru n’abato.
Kuri uyu wa 29 Kanama 2022, amarira n’agahinda byashenguye umuryango, inshuti n’Abanyarwanda ubwo basezeragaho bwa nyuma Yanga.
Yanga yitabye Imana ku wa 17 Kanama, 2022 aguye muri Afurika y’Epfo, azize Kanseri y’umwijima nk’uko byatangajwe n’umuryango we.
Mu gitondo cyo ku wa 27 Kanama 2022 nibwo indege yari ivuye muri Afurika y’Epfo yagejeje umubiri wa Yanga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.
Mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022 habayeho igitaramo cyo kwizihiza ubuzima yabayemo, havugiwe ibigwi by’uyu mugabo w’igikundiro mu bakuru n’abato.
Umubiri wa Yanga wakuwe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Kacyiru mu gitondo cyo kuri uyuwa Mbere, ugezwa mu rugo aho yasezeweho bwa nyuma. Umuryango n’inshuti za Yanga bagiye kumusabira mu isengesho ryabereye mu rusengero rwa ‘New Life Bible Church’.
Nyuma bakomereje mu irimbi rya Rusororo aho umubiri we washyinguwe mu cyubahiro kibereye umunyabigwi.
Abiganjemo ibyamamare mu Rwanda batabaye umuryango wa Yanga batanga n’ubutumwa bwo gufata mu mugongo abasigaye.
Umuyobozi mukuru wa Banki Nkuru y’Igihugu Hon John Rwangombwa ni umwe mu bitabiriye umuhango wo gushyingura Yanga.
- Advertisement -
Abahagarariye Ministeri y’Umuco nabo bashyize indabo ku mva ya Yanga banashimirwa uruhare rwabo mu gufata mu mugongo uyu muryango.
Umuryango wa Yanga wavuze ko ubuzima bwe bwaratanzwe n’ibikorwa by’urukundo no gutanga ibyishimo.
Leta y’u Rwanda yashimiwe kuba yarafashije umuryango wa nyakwigendera mu kugira ngo umubiri w’uyu mugabo ubashe kugezwa mu Rwanda.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW