AMAFOTO: Amavubi y’Abatarengeje imya 23 yatangiye imyitozo

Kuri uyu wa Gatanu kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 [U23], yatangiye imyitozo yitegura umukino wa Libya mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2023.

Abatarengeje imyaka 23 batangiye gutegura umukino wa Libya

Mu gutegura imikino ibiri izahuza u Rwanda na Libya tariki 22 Nzeri na 27, abatarengeje imyaka 23 b’u Rwanda batangiye imyitozo bari gukorera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni imyitozo izajya ikorwa Kabiri ku munsi mu rwego rwo kubyaza umusaruro iminsi mike u Rwanda rufite.

Abagaragaye muri iyi myitozo y’umunsi wa mbere ntiharimo abari kumwe na APR FC muri Tunisia n’abari kumwe na AS Kigali i Huye.

U Rwanda ruzahangana na Libya mu mikino yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cya Afurika kizabera muri Maroc mu 2023.

Ndizeye Aime [uri iburyo] niwe mutoza w’abanyezamu
Rudasingwa Prince wa Rayon Sports
Nyarugabo Moise wa AS Kigali
Bamwe mu basore ba Gorilla FC nabo bari bameze neza
Hakizimana Adolphe wa Rayon Sports
Bamwe mu bahamagawe bwa mbere muri U23 bagaragaje ubushake mu myitozo ya mbere
Gatera Moussa nawe aba aberekera uko bananura imitsi
Rwasamanzi anyuzamo akereka abakinnyi uko bagomba gutera umupira
Aba basore urabona bafite ubushake

UMUSEKE.RW