Ikipe ya ASAS Djibouti Télécom yo muri Djibouti yageze mu Rwanda yakirwa n’umuyobozi w’abafana ba AS Kigali FC, Nshimiye Joseph mu gihe aba Ferwafa babuze.
Ni ikipe yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, izanye abakinnyi bayo bose bazima kandi bazayifasha mu mukino wo kwishyura w’amarushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.
Umukino wo kwishyura utaganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 kuri Stade mpuzamahanga ya Huye, nyuma yo kunganya 0-0 mu mukino ubanza wabereye muri Djibouti.
AS Kigali FC yageze i Huye ndetse yanatangiye kuhakorera imyitozo.
Iyi kipe kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yatanze ubwasisi bwo kwinjirira ubuntu kuri uyu mukino mu myanya yose isigaye havuyemo iy’icyubahiro (VIP) kuko abazahicara bo basabwa kwishyura ibihumbi 10 Frw ariko bakazanabona icyo kurya no kunywa.
Abazinjirira ubuntu biyandikishaga banyuze kuri *939# ndetse ni bwo buryo bukoreshwa n’abagura amatike ya VIP agura ibihumbi 10 Frw.
Ku munsi w’umukino, hazaba kandi hari ibyo kurya no kunywa muri Stade Huye.
Ikipe izaba gusezerera indi hagati ya AS Kigali na ASAS Djibouti Télécom izahita ihura na Al Nasry yo mu Libya mu ijonjora rizakurikira.
UMUSEKE.RW