Apotre Mutabazi yagize icyo avuga ku bamusohoye mu nzu ku ngufu

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Apotre Mutabazi avuga ko ibyamubayeho harimo akagambane (Photo IGIHE)

Apotre Mutabazi usabwa kwishyura ubukode bw’inzu amaze amezi arindwi atishyura, nyuma yo gusohora ibikoresho yari yakingiranyemo ku ngufu z’ubuyobozi, yavuze ko ibyakozwe ari amakosa.

Apotre Mutabazi avuga ko ibyamubayeho harimo akagambane (Photo IGIHE)

Kabarira Maurice uzwi cyane nka Apotre Mutabazi, inzu yabagamo mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, yayisohowemo hiyambajwe ubuyobozi ku wa Mbere.

Uyu mugabo watakambiye Perezida Paul Kagame mu majwi yifashe, avuga ko akwiye kumugoboka akamwishyurira “utudeni” kubera ko yanze guhemukira igihugu ngo afate amafaranga yijejwe n’ “Ibigarasha”, ku wa Mbere yasohowe mu nzu kubera igihe amaze atishyura.

Ku wa mbere abayobozi bakimara gufata kiriya cyemezo, Apotre Mutabazi yabwiye UMUSEKE ko inzu atari akiyibamo, cyakora ko ibyakozwe ari amakosa agaragarira buri wese.

Ati “Bakoze amakosa agaragarira buri Munyarwanda… harimo akagambane k’abakomeye kandi ibyo narabisobanuye muri press conference…”

Yadutangarije ko nta byinshi yavuga kuko ngo ukuri “nagombaga kuvuga narakuvuze, ibisigaye reka turebe ibizakurikira…”

Mutabazi yari aherutse kwikoma bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, kumusebya buririye ku bibazo afite bagahita bavangamo iby’amoko “Hutupawa”.

Ibi yavuze ko bikwiye kwamaganwa, ndetse ngo bigamije kumukumira mu migambi ye afite yo kujya muri politiki.

Uwiyita Apôtre Mutabazi yasohowe mu nzu ku ngufu-AMAFOTO

- Advertisement -

 

Umunyamategeko wa Apotre Mutabazi avuga ko ibyabaye bikurikije amategeko

Maitre Joseph Twagirayezu yavuze ko ibyo basanze mu nzu mutabazi yakodeshaga byabazwe ubwe ahari, hari n’ubuyobozi.

Ati “Umuturage ku isonga, nyuma y’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa yumvise impande zombi, twumvikanye ko ikibazo kirara gikemutse, twemera ko bajyamo hishwe urugi. Twanditse ibintu byose byarimo, ubu ndabibonye, mu izina ry’uwo mpagarariye nkumva ikibazo gikemutse kandi neza.”

Uyu munyamategeko yavuze ko umwenda wa Frw 420,000 azishyurwa nyiri inzu (Mutabazi yamaze amezi 7 atishyura kandi yishyuraga frw 60,000 ku kwezi) mu byiciro bibiri, akazanishyura serire y’urugi rw’iyo nzu kuko “yari yanze gutanga urufunguzo rwayo ku neza.”

Amakuru umunyamategeko we yatanze mu itangazamakuru, ni uko imyenda ya Apotre Mutabazi iva mu gihe “ngo yari afite sosiyete ikora ubwubatsi”, ikaza guhomba. Amadeni afitiye abantu banyuranye ngo agera kuri miliyoni 30Frw.

Apôtre Mutabazi arifuza ko uwariye ruswa yanyagwa – Yasabye Inteko kubisuzuma

UMUSEKE.RW