AS Kigali yageze mu Rwanda

Nyuma yo kunganya umukino ubanza 0-0 mu marushanwa Nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup, ikipe ya AS Kigali FC yagarutse mu Rwanda aho igomba gutegura umukino wo kwishyura.

Amakipe yomb yanganyije 0-0

Urugendo ruva muri Djibouti rugera i Kigali, rwasabye AS Kigali guca muri Éthiopie mu mujyi wa Addis-Ababa ibona kugera mu Rwanda.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, yageze mu Rwanda mu rucyerera rwo kuri uyu wa Mbere. Irahita ikomeza imyitoza itegura umukino kwishyura uzabera mu Akarere ka Huye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.

Umukino ubanza wahuje ASAS Télecom yo muri Djibouti na AS Kigali FC, warangiye amakipe yombi anganya 0-0. Umukino wo kwishyura uteganyijwe tariki 17 Nzeri 2022.

AS Kigali FC irahita ikomeza imyitozo itegura umukino wo kwishyura
Ubwo AS Kigali yageraga muri Éthiopie

UMUSEKE.RW