AS Kigali yashyize igorora abazishyura ibihumbi 10 Frw

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo gutangaza ko abazareba umukino wo kwishyura wa AS Kigali FC na ASAS Télécom bazinjirira ubuntu, abandi bahawe ubwasisi ni abazishyura amafaranga ibihumbi 10 Frw.

AS Kigali yatanze ubwasisi ku bazishyura ibihumbi 10 Frw

Ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022, hateganyijwe umukino wo kwishyura uzahuza ikipe ya AS Kigali FC na ASAS Télécom yo muri Djibouti mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yegukanye ibikombe iwayo, CAF Confederation Cup.

Ubuyobozi bw’iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, buherutse gutangaza ko kwinjira ahandi hose ari ubuntu havuyemo imyanya yo mu cyubahiro.

Kuri ubu abazinjira mu myanya y’icyubahiro bazishyura ibihumbi 10 Frw ariko banahawe amahirwe yo kuzahabwa icyo kunywa no kurya mu gihe cy’ikiruhuko cy’igice cya Mbere.

Usesenguye neza ibi biciro, wasanga kwinjira mu myanya yose ari ubuntu kuko n’abazishyura ibyo bihumbi 10 Frw bazagerenerwa ibyo kunywa no kurya.

Umukino ubanza wahuje amakipe yombi, warangiye anganyije 0-0. Izasezerera indi izahita ihura na Al Nasry yo muri Libya.

AS Kigali irasabwa kuzatsinda ASAS Télécom kugira ngo yizere gukomeza

UMUSEKE.RW