Basketball: Patriots yatumye bigera ku mukino wa 5

Ikipe ya Patriots Basketball Club yatsinze REG Basketball Club mu mukino wa Kane wa kamarampaka, bituma hategerezwa umukino wa Gatanu uzatanga igikombe.

Patriots BBC yatumye hazakinwa umukino wa Gatanu wa kamarampaka

Uyu mukino wagaragayemo imbaraga nyinshi kuri Patriots BBC, yatangiye neza itsinda n’amanota menshi. Agace ka mbere karangiye igatsinze REG BBC ku manota 14-11.

Mu gace ka kabiri n’ubundi Patriots yakomereje aho yasoreje aka mbere, ari nako abasore bayo nka Gasana Kenneth wigaragaje cyane muri iyi mikino ya kamparamaka, yatsindaga amanota menshi.

Kaje kurangira Patriots igatsinze ku kinyuranyo cy’amanota 20 kuko amakipe yombi yagiye kuruhuka Patriots itsinze REG BBC amanota 41-21.

REG yavuye mu karuhuko ikarishye ku buryo mu minota itatu ya mbere y’agace ka gatatu, yatsinze amanota icyenda Patriots itaratsinda na rimwe, Patriots ihita isaba akanya ko kwitekerezaho (Time out).

REG yakomeje kugerageza kugabanya ikinyuranyo ariko Patriots wabonaga ifite ingufu bikomeye iyibera ibamba, agace ka gatatu karangira REG ikuyemo amanota arindwi gusa kuko Patriots nako yagatsinze kakarangira amanota ari 56-43.

Agace ka kane REG yagarutse iri hejuru nk’uko yari imaze iminsi ibikora, Nshobozwabyosenumukiza atsinda amanota menshi mu minota itatu ku buryo ikinyuranyo cyari amanota ane gusa.

Patriots yahise yikubita agashyi irongera isubira hejuru ya REG BBC umukino urangira Patriots iwutsinze ku kinyuranyo cy’amanota 13, ifite 78 kuri 65 ya REG BBC.

Gutsindwa uyu mukino kwa Patriots kwatumye amakipe yombi anganya intsinzi ebyiri kuri ibyeri, byabaye ngombwa ko hazitabazwa umukino wa gatanu wo kumenya uzegukana igikombe cya shampiyona.

- Advertisement -

Umukino wa gatanu, uteganyijwe ku Cyumweru tariki 18 Nzeri 2022 Saa Moya muri BK Arena.

Uyu mukino wari wabanjirijwe n’undi wa Kane wa nyuma mu bagore, warangiye REG WBBC itsinze APR WBBC ihita inegeukana igikombe cya shampiyona.

REG Women BBC yatwaye igikombe cya shampiyona nyuma yo gutsinda APR imikino itatu kuri umwe, nyuma yo kuyitsinda amanota 63-54.

REG Women BBC yatwaye igikombe cya shampiyona na sheki ya Miliyoni 10 Frw. APR BBC yabaye iya kabiri yahawe miliyoni eshanu z’amanyarwanda.

Muganza Nyota Mireille wa REG ni we wabaye umukinnyi witwaye neza.

Patriots BBC yatumye hazakinwa umukino uzatangwaho igikombe
REG ntiyahiriwe n’umukino wa Kane
Kenneth Gasana yatsinze amanota menshi [18]
Abarebye uyu mukino baryohewe
APR WBBC ntabwo yahiriwe

REG WBBC yahawe igikombe na miliyoni 10 Frw
REG WBBC na APR WBBC babanje kumvana imitsi
Abakobwa nabo babanje kwerekana ko bashoboye

UMUSEKE.RW