Basketball-Zone V: REG na APR zageze muri ¼

Nyuma yo gutsindwa umukino wa Mbere muri ibiri ikipe ya REG Women Basketball Club imaze gukina, yisanze igomba kongera gucakirana na KPA [Kenya Authority] yayitsinze ku manota 67-48, mu gihe na APR WBBC igomba gukina ¼.

Abakinnyi ba KPA bagoye cyane REG

Mu gihugu cya Tanzania hari kubera imikino y’abagore muri Basketball y’Akarere ka Gatanu [FIBA Africa Zone 5 Club Championship]. Ni irushanwa rimaze iminsi itatu ritangiye gukinwa kuko ryatangijwe ku mugaragaro tariki 26 Nzeri 2022, rikaba rizasozwa tariki 1 Ukwakira 2022.

REG WBC nyuma yo gutsinda umukino wa Mbere ikipe ya Young Sisters, ntabwo umunsi wa Kabiri wabaye mwiza kuri yo.

KPA iri mu zihabwa amahirwe yo kwegukana igikombe cya Zone V mu bagore, yarushije REG kuva ku gace ka Mbere kugeza ku ka nyuma, umukino urangira iyitsinze ku manota 67-48.

N’ubwo REG yatsinzwe ariko, yagumanye umwanya wa Kabiri mu itsinda rya Gatatu aho ifite amanota atatu mu mikino ibiri imaze gukina. Bisobanuye ko kuri uyu munsi igaruka mu kibuga ikina na KPA nanone mu mukino wa ¼ cy’irangiza uza gutanga ijya muri ½.

Uko izindi kipe zigomba gukina ¼ uyu munsi:

APR WBBC vs Nile Legends [11h45]

Equity WBBC vs Vijana Queens WBBC [18h30]

ASC WBBC vs Young Sisters WBBC [14h]

- Advertisement -

KPA WBBC vs REG WBBC [16h15]

Ku munsi w’ejo hazakinwa imikino ya ½ n’iy’amakipe yatsinzwe kigabo [Classification].

Tariki 1 Ukwakira hazakinwa umukino wa nyuma n’indi yo guhatanira imyanya kuva kuwa Gatandatu, Karindwi, Umunani n’uwa Gatanu.

Amakipe icyenda niyo yitabiriye iri rushanwa riri kubera muri Tanzania mu Mujyi wa Dar Es Salaam.

Mu makipe yitabiriye iryo rushanwa harimo ayo mu Rwanda abiri ari yo REG Women Basketball Club yitabiriye irushanwa nk’ikipe yatwaye shampiyona y’uyu mwaka wa 2022 na APR Women Basketball Club.

Andi makipe yitabiriye harimo abiri yo muri Kenya ari yo KPA na Equity Bank Hawks. Vijana Queens yo muri Tanzania ari yo ykiriye irushanwa, Aléxandria Sporting Club yo mu Misiri, Young Sisters y’i Burundi, Walkite yo muri Éthiopie na Nile Legends yo muri Sudan y’Epfo.

Aya marushanwa ari gukinwa hashakwa amakipe azitabira imikino Nyafurika y’igikombe cya Basketball hakaba hazasohoka amakipe yitwaye neza ku rwego rw’Akarere amakipe abarizwamo.

KPA yo yarushaga cyane REG
Rosine [Cisse] nawe byanze
Nyota wa REG nawe yari ahari ariko byanze

Kantore [Dumi] yatanze byose ariko biranga
Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye