Umuhanzi Bruce Melodie ufungiwe mu Burundi nyuma yo kwishyura Miliyoni 30 z’amarundi yasabwaga n’umuherwe witwa Toussaint Bankuwiha byarangiye asubijwe gufungirwa mu gasho k’Igipolisi cy’u Burundi.
Bruce Melodie yageze i Bujumbura ku wa gatatu, ku gicamunsi yahise afatwa n’abashinzwe umutekano ahatwa ibibazo ashinjwa ‘ubwambuzi bushukana.’
Kuri uyu wa kane ahagana isaa 14h00 ku masaha y’i Bujumbura n’i Kigali, nibwo umuhanzi Bruce Melodie ufungiwe mu Burundi yishyuye amafaranga angana na Miliyoni 30 Fbu yishyuzwaga kugira ngo yidegembye.
Uyu Toussaint Bankuwiha usanzwe utegura ibitaramo mu Burundi akaba n’umwe mu baherwe bavuga rikijyana muri kiriya gihugu, akimara gucakira Miliyoni 30 yahise asaba indishyi ya Miliyoni 30 Fbu.
Nyuma y’iminota micye Bruce Melodie yahise afatirwa mu nzira ajya kuri hoteli acumbitsemo maze asubizwa mu gasho ka Polisi y’u Burundi.
Mu kongera gufatwa Bruce Melodie yahise yamburwa ibyangombwa by’inzira abwirwa ko “Toussaint yifuza Miliyoni 30Fbu z’impozamarira.”
Mu butumwa bwasakajwe n’Umujyanama mu muziki wa Bruce Melodie yagize ati “Ndishyuye, Bruce baramuduhaye, Ambasade iti muririmbe, hasigaye ubuyobozi bw’Abarundi.”
Ahagana isaa 15h00 bataragera kuri hoteli aho bacumbitse, nibwo Polisi yongeye guta muri yombi uriya muhanzi.
Aha naho umujyanama we yagize ati “Tubahaye Miliyoni 30 none barahinduye ngo tubahe 60, bongeye kumwaka passport, ibi ni akababaro.”
- Advertisement -
Yakomeje agira ati “Twari mu nzira tugenda baradufashe nanone.”
Toussaint Bankuwiha yishyuzaga Bruce Melodie amadolari ibihumbi bibiri ($2000) yamuhaye nk’igice cy’amadolari ibihumbi bitandatu ($6000) bari bemeranyije ko azakorera, ndetse na miliyoni 30 z’amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye igitaramo cye.
Aya mafaranga Bruce Melodie yayahawe n’uyu muherwe uzwi cyane mu bikorwa byo kugurizanya amafaranga uyahawe agatanga ingwate ku byo atunze binyuze mu masezerano ya rwihishwa bizwi nka Banki Lambert (ibi mu Rwanda ntibyemewe).
Yayamuhaye mu mwaka wa 2018 ku gitaramo yari afite i Bujumbura ariko kikaburizwamo na leta, ntayamusubize.
Mu ijoro ryo ku wa gatatu, Minisiteri y’umutekano n’Amajyambere mu Burundi yemeje ifungwa rya Bruce Melodie ivuga ko ikiganiro n’itangazamakuru n’ibitaramo afite mu Burundi bitazaba.
Ubu butumwa bwashyizwe kuri Twitter y’iyi Minisiteri bwamaze akanya gato buhita busibwa, maze uyu muhanzi ajyanwa mu gasho ka Polisi muri Komine Musaga mu Mujyi wa Bujumbura. Yabanje guhatirwa ibibazo mu Bwiza.
Ubwo twandikaga iyi nkuru ntibiremezwa nimba Bruce Melodie azakora ibitaramo bibiri afite muri kiriya gihugu kuri uyu wa 02-03 Nzeri 2022.
Gusa abateguye biriya bitaramo bavuga ko bakomeje imyiteguro bizera ko Bruce Melodie azataramira isinzi ry’Abarundi bamaze kugura amatike yo kwitabira ibitaramo byiswe “Bruce Melodie Live Bujumbura-Burundi”
Abataribake barimo ibyamamare mu muziki w’i Burundi barimo Kidumu Kibido, B Face, Big Fizzo n’abandi bamaganye ifungwa rya Bruce Melodie mu Burundi.
Gufunga uyu muhanzi bibaye mu gihe abayobozi b’u Burundi n’u Rwanda bamaze igihe mu biganiro bigamije gusubiranya umubano wabo umaze imyaka urimo ibibazo.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW