Congo ifite impungenge zo kuba abasirikare b’u Rwanda bari muri Centrafrica

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Esdras Kambale Bahekwa Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri Centrafrica

Inyandiko y’ibanga yagiye hanze, Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri Repubulika ya Centrafrica yandikiye abayobozi b’igihugu cye, agaragaza ko kuba hari abasirikare b’u Rwanda mu mijyi ya Centrafrica yegereye Congo biteye impungenge.

Esdras Kambale Bahekwa Ambasaderi wa Congo Kinshasa muri Centrafrica

Iyo nyandiko Ambasaderi Esdras Kambale Bahekwa yayanditse tariki 23 Nzeri, 2022 iribaza niba Congo izengurutswe n’u Rwanda binyuze kuri Centrafrica.

Ambasaderi agaragaza ko abasirikare b’u Rwanda bari muri Centraferica mu bikorwa byo kugarurayo amahoro batari mu kazi i Bangui honyine, ko ahubwo bari no mu mijyi ihana urubibi na Congo Kinshasa.

Imijyi imwe yagiye ayigarukaho, irimo Mbaiki mu majyepfo ya Bangui, uyu ukaba uhana urubibi na Congo muri Teritwari ya Libenge mu Ntara ya Sud Ubangi.

Undi mujyi ni Damara, uri muri km 75 mu majyaruguru ya Bangui, ni no ku ivuko rya Perezida Faustin-Archange Touadéra, uyu mujyi na wo uhana imbibi na Congo Kinshasa, mu majyaruguru y’umujyi wa Zongo, mu Ntara ya Sud Ubangi.

Ambasaderi Esdras Kambale Bahekwa yanditse avuka ko umujyi wa Bangassou nawo urimo ingabo z’u Rwanda, uyu mujyi ukaba iri hafi ya Congo mu gace ka NDU, mu Ntara ya Bas-Uélé.

Yagaragagaje ko mu tundi duce turi ku ruzi rwa Ubangi, turimo Ndoukou, Zangba, Mobaye, Satema, Kambe, na Rafai, ingabo z’u Rwanda zihakorera ibikorwa byo kurwanya inyeshyamba za UPC z’umurwanyi witwa Ali Darassa.

Akavuka ko turiya duce turi ku rubibi rwa Congo mu Ntara ya Ubangi na Bas-Uélé.

Esdras Kambale Bahekwa uhagarariye Congo Kinshasa i Bangui, avuga ko ingabo z’u Rwanda “zishobora gukorera ibikorwa byazo ku butaka bwa Congo Kinshasa bizoroheye, zikoresheje Centrafrica.”

- Advertisement -

Gusa muri iyi nyandiko y’ibinga yagiye hanze, Ambasaderi Esdras Kambale Bahekwa agaragaza ko icyizere gihari ari uko umubano umeze neza hagati ya Perezida Felix Thsisekedi na Faustin-Archange Touadéra.

Asoza asaba ko Congo Kinshasa yihutisha gusinyana amasezerano y’ubufatanyi mu bya gisirikare na Repubulika ya Centrafrica (Central African Republic).

UMUSEKE.RW