CRICKET: U Rwanda rwabonye itike y’Igikombe cy’Isi

U Rwanda rwakoze andi mateka nyuma y’aho ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket yanditse yabonye itike yo kuzitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19 “ ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” izabera muri Afurika y’Epfo muri Mutarama 2023.

Amateka yakozwe

U Rwanda rwageze kuri ibi nyuma yo gutsinda Tanzania ku mukino wa nyuma mu mikino Nyafurika yo gushaka itike “ICC U-19 Women’s T20 World Cup Africa Qualifiers 2022” yaberaga i Gaborone muri Botswana.

Muri uyu mukino, ikipe ya Tanzania ni yo yabanje gukubita agapira ishaka amanota “Batting” maze ubwo yari imaze gukora amanota 84 mu dupira 108 (Overs 18) abakinnyi  10 basohowe mu kibuga (10 Wickets).

Ikipe y’u Rwanda yatangiye gukubita agapira  ishaka amanota “Batting”, aho yasabwaga 85 ngo yegukane intsinzi. Iyi kipe y’u Rwanda yitwaye neza kuko mu dupira 94 (Overs 15.4) yari imaze gukora amanota 86 ihita yegukana intsinzi ndetse inakora amateka yo kubona itike y’igikombe cy’Isi.

Ikipe y’u Rwanda yari yageze ku mukino wa nyuma isezereye Uganda muri ½, mu gihe Tanzania yari yasezereye Nambia. Gusa Tanzania n’u Rwanda zari mu itsinda rimwe ndetse mu mikino y’amajonjora Tanzania yari yatsinze u Rwanda ku kinyurayo cy’inota rimwe (115-114).

Kuva umukino wa Cricket watangira gukinwa mu Rwanda muri 2000 ni inshuro ya mbere ikipe y’u Rwanda igiye kwitabira irushanwa iryo ari ryo ryose ku rwego rw’Isi.

Amakipe yose azitabira imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi

Imikino y’igikombe cy’Isi  “ICC U-19 Women’s T20 World Cup 2023” izitabirwa n’ibihugu 16, ari byo South Africa izakira irushanwa, Australia, Bangladesh, England, India, Ireland, New Zealand, Pakistan, Sri Lanka, USA, West Indies, Zimbabwe, Indonesia, United Arab Emirates, Scotland n’u Rwanda.

Nyuma yo kwitwara neza no kubona itike y’igikombe cy’Isi , kapiteni w’ikipe y’u Rwanda, Ishimwe Gisele yatangaje ko umukino wa nyuma wabagendekeye neza.  Ati : “Tanzania yari yadutsinze mu mikino y’amajonjora ariko itaturusha ahubwo kubera amakosa twakoze, uyu munsi rero  amakosa twakoze twayakosoye tubasha gutsinda.”

- Advertisement -

Yakomeje ashimira Abanyarwanda muri rusange baberekaga ko babari inyuma kandi abizeza ko bazakomeza kwitwara neza no guhesha ishema u Rwanda.

Umutoza mukuru w’ikipe y’u Rwanda, Leonard Nhamburo yatangaje ko  yasabye abakinnyi gukosora amakosa bakoze ku mukino wa mbere  bakinnye na Tanzania. Yakomeje avuga ko yabasabye kandi   kutagendera ku buryo ikipe nkuru ya Tanzania yitwara kuko abakinnyi bose ari bashya bagomba gukina nta gihunga.

Nyuma yo kubona itike y’igikombe cy’Isi, umutoza Leonard Nhamburo yavuze ko abakinnyi be bakeneye  kwitegura bihagije  aho bikunze bakina imikino yo kwitegura n’amwe mu makipe azaba ari mu gikombe cy’Isi nka Zimbabwe, Afurika y’Epfo ndetse n’u Buhinde kugira ngo bazitwara neza.

Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda “RCA”, Musaale Stephen, yatangaje ko bishimiye cyane uko ikipe  y’igihugu yitwaye ikabona itike y’igikombe cy’Isi.

Yakomeje avuga ko umutoza aba yakoze akazi ke bo nk’abayobozi icyo bakora ari ugutera ishyaka abakinnyi  bakabibutsa ko bagomba guhagararira igihugu neza.

Musaale yavuze ko impamvu ikipe y’u Rwanda yitwaye neza  ari uko  bamwe mu bakinnyi b’ iyi kipe bakinnye  amarushanwa akomeye  bari mu ikipe y’igihugu nkuru harimo irushanwa mpuzamahanga ryabereye muri Nigeria aho ikipe y’u Rwanda yegukanye igikombe ndetse n’irushanwa mpuzamahanga ryo kwibuka  aho yabaye iya 4.

Imikino y’igikombe cy’Isi mu batarengeje imyaka 19, ni ubwa mbere  igiye kuba kandi izaba irimo amakipe akomeye ku rwego rw’Isi. Perezida wa RCA, Musaale Stephen avuga ko kubona itike ari  intambwe ya mbere kandi nziza ubu ikigiye gukurikiraho ari ukwicara bagategura ikipe.

Ati “Tuzicarana n’umutoza  dutegura uburyo ikipe izitegura bihagije bityo izitware neza muri Afurika y’Epfo.”

Mu mpera za Nzeri 2022, ikipe y’u Rwanda mu bahungu batarengeje imyaka 19 na yo izajya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi naho mu Gushyingo 2022, ikipe y’u Rwanda mu bagabo izakina imikino y’Afurika  yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Perezida wa RCA, Musaale Stephen  avuga ko intego bafite ari uko muri buri cyiciro  bazabona itike y’igikombe.

cy’Isi. Ati “Ni ukubitegura  kandi turizera ko bizakunda.”

Ikipe y’u Rwanda mu bakobwa batarengeje imyaka 19 izagera mu Rwanda ku wa  Gatatu taliki 14 Nzeri 2022  Saa Moya za mu gitondo (7h00).

Abangavu b’u Rwanda bakoze amateka yo kujya mu gikombe cy’Isi
Byari ibyishimo gusa

UMUSEKE.RW