Dr. Rutunga “yazanye abajandarume muri ISAR bataje kwica” – Urubanza

Abunganizi mu mategeko ba Dr. Rutunga Venant bavuze ko inama yabaye yanzuye ko agomba kujya kuzana abajandarume, nyuma bakica Abatutsi atari byo bari bahamagariwe.

Dr Rutunga ahakana ibyaha aregwa byo kuba yaricishije Abatutsi bari muri ISAR aho yayoboraga

Ku rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, aho rukomeje kuburanisha Dr Rutunga Venant, abunganizi be, Me SEBAZIGA Sophonia na mugenzi we Me NTAZIKA Nehemia ni bo bihariye umwanya mu iburanisha ryo kuri uyu wa 19 Nzeri 2022.

Me Sophonia yatangiye avuga ko abatangabuhamya bose bo ku ruhande rw’Ubushinjacyaha bavuguruzanya.

Avuga umwe kuri umwe yavuze ko icyo Dr. Rutunga Venant yakoze na we yiyemerera ko byari ukuzana abajandarume.

Me Sophonia yavuze ko nubwo abajandarume bazanwe na Dr. Rutunga nyuma bakica abatutsi atari cyo yari yabazaniye.

Me Sophonia yongeyeho ko umukiliya we yagiye kwa Perefe wa Perefegitura wa Butare (Slyvain) kumwaka abajandarume ngo baze kurinda umutekano w’ikigo cya ISAR Rubona ngo baze bacunge umutekano, ko atari abazaniye kwica abatutsi kandi amategeko yarabimwemereraga ngo kuko ari inama yari yabyanzuye kandi yari yitabiriwe n’Abahutu n’Abatutsi.

Bavuga ko abatutsi Ubushinjacyaha bwashinje Dr. Rutunga kugira uruhare mu iyicwa ryabo barimo Kalisa Epaphrodite, Jean Claude Munyengango, Ndamage George wari umukozi muri ISAR Rubona na Eng. Sebahutu André n’impunzi zo mu Gakera zari zahungiye muri ISAR Rubona, ngo ubuhamya bwatanzwe bushinja Rutunga butahabwa agaciro.

Barabishingira ko bamwe muri bo bumvise ibyo bavuze batabihagararaho, kandi bakaba nta bimenyetso bagaragaza by’ibyo bavuga.

Ikindi bariya banyamategeko bongeraho ni uko aho bariya Batutsi bishwe mu gihe cya Jenoside, abatangabuhamya banyuranya aho baba bariciwe.

- Advertisement -

Me SEBAZIGA Sophonia na mugenzi we Me NTAZIKA Nehemia bombi bakemeza imvugo z’abatangabuhamya bashinja Rutunga zidakwiye guhabwa agaciro.

Muri urubanza rwamaze amasaha atandatu, Dr. Rutunga kimwe n’Ubushinjacyaha nta mwanya bagenewe ahubwo wihariwe na bariya banyamategeko.

Dr.Rutunga Venant wahoze ari Umuyobozi muri ISAR Rubona ubu yabaye RAB mu cyahoze ari Purefigitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Huye mu Majyepfo y’igihugu, aregwa ibyaha bitatu: Icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside, no Kurimbura nk’icyaha kibasiye inyoko muntu.

Ibyaha byose uregwa arabihakana.

Yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cy’Ubuholandi ubu afungiye muri gereza ya Mpanga, ntagihundutse iburanisha rizasubukurwa ku wa 17 z’ukwezi kwa 10 uyu mwaka wa 2022.

Dr. Rutunga yasabye kurenganurwa “ngo nta bikoresho byo kwica Abatutsi yatanze”

Théogène NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW i Nyanza