Okwi wakiniye Kiyovu yabonye ikipe nshya

Rutahizamu mpuzamahanga usanzwe ari kapiteni w’Ikipe y’igihugu ya Uganda [Uganda Cranes], Emmanuel Arnold Okwi yerekanywe nk’umukinnyi mushya wa Al-Zawra’a SC yo muri Iraq.

Emmanuel Okwi yerekeje gukina muri Iraq

Ni nyuma yo gusoza amasezerano y’umwaka umwe muri Kiyovu Sports, amahitamo ye amwerekeza mu gihugu cya Iraq.

Kuwa Kane tariki 29 Nzeri 2022, nibwo uyu rutahizamu yageze mu Mujyi wa Bagdad muri Iraq. N’ubwo bitatangajwe ariko amakuru avuga ko yasinye amasezerano y’umwaka umwe.

Okwi w’imyaka 29 yakiniye amakipe arimo Simba SC inshuro ebyiri, Étoile du Sahel, SC Villa, Yanga SC n’izindi.

Ni umwe mu bafashije cyane Kiyovu Sports umwaka ushize

UMUSEKE.RW