Ibura ry’amazi rihangayikishije abatuye umujyi wa Muhanga

Abatuye mu Mujyi wa Muhanga bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi, Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko Umuyoboro mushya wa Kagaga ugiye kongera ingano y’amazi.
Uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma rwubatswe mu mwaka wa 1988 ntirugihaza abatuye Umujyi wa Muhanga
Bamwe mu batuye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Muhanga, bavuga ko hashize igihe amazi bavoma aza rimwe na rimwe.

Bakavuga ko batazi impamvu ibitera, kuko hirya no hino bahabona ibigega byubatse bakibwira ko aribwo amazi babonaga agiye kwiyongera.

Mujawamariya Chantal wo mu Mudugudu wa Nyarucyamu ya 3, mu Kagari ka Gahogo, avuga ko mu myaka yashize amazi yabonekaga buri gihe cy’impeshyi imvura y’umuhindo ikagwa bagifite amazi menshi.

Ati “Iki kibazo cy’ibura ry’amazi gitangiye kugaragara muri iyi myaka ya vuba.”

Uyu muturage avuga ko hari ubwo bamara iminsi ine cyangwa icyumweru bavoma amazi yo mu kabande.

Ibura ry’amazi kandi rivugwa ku batuye mu Kagari ka Gifumba, Gitarama, Ruli na Makera hose ho mu Mujyi wa Muhanga.

Umuyobozi wungurije ushinzwe Iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Muhanga Bizimana Eric yabwiye UMUSEKE ko iki kibazo cy’abaturage batabonera amazi ku gihe bakizi, ariko agaragaza ko igihe uruganda rw’amazi rwa Gihuma rwubakiwe ari kera abari batuye Umujyi icyo gihe bari bakeya ugereranyije n’abawutuye uyu munsi.

Bizimana yavuze ko uko abaturage bagenda biyongera bitajyanye n’ubushobozi ndetse n’ingano ya metero kibe uruganda rutanga.

Ati “Hari umuyoboro  w’amazi wa Kagaga ugiye kubakwa mu rugabano rw’Umurenge wa Kabacuzi na Cyeza ku mugezi wa Bakokwe, turizera ko uzakemura ikibazo cy’amazi makeya avugwa muri uyu Mujyi wa Muhanga.”

Yavuze ko uruganda rutunganya amazi rwa Gihuma rushaje kuko rwubatswe mu myaka irenga 30 ishize, agahamya ko uyu muyoboro mushyashya niwuzura uzabasha guhaza abarenga 75000 batuye Umujyi wa Muhanga.

- Advertisement -

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe isuku n’isukura mu Karere ka Muhanga, Sematabaro Joseph yavuze ko uruganda rutunganya amazi rusanzwe, rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe z’amazi zigera ku 4000, ubu akavuga ko muri ibi bihe by’izuba  rutanga  metero kibe 3200 gusa.

Sematabaro yavuze ko Umuyoboro mushya wa Kagaga uzatanga metero kibe z’amazi 22000, uzuzura mu mpera za 2023.

Bamwe mu bakora ku ruganda rushaje rw’amazi iGihuma bavuze ko izo metero kibe z’amazi zitaboneka ari nyinshi ku buryo ziramutse ziyongereyeho zahaza cyangwa zigaha amazi ingo 2000.

Mu Karere ka Muhanga,  abafite amazi meza bagera kuri 68%, mu gihe abafite umuriro w’amashanyarazi ari abaturage 60%.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko uyu Muyoboro wa Kagaga mushya uzuzura utwaye miliyari zirenga 3 z’uRwanda.

Uru ruganda rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe z’amazi zigera ku bihumbi 4, mu mpeshyi rutanga metero kibe 3200 gusa.

 

MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga