Ubwo APR FC yatsindaga umukino wa yo wa Mbere mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe yabaye aya mbere iwa yo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League, uyu mukino waranzwe n’ibintu by’ingenzi byo kutarenza ingohe.
Ku wa Gatandatu itariki ya 10 Nzeri, 2022 ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Union Sportive Monastir yo mu gihugu cya Tunisia mu mikino ihuza amakipe yabaye aya Mbere iwayo ku mugabane wa Afurika, CAF Champions League.
Izi kipe zombi zakinaga umukino wa mbere muri aya marushanwa Nyafurika, wabereye kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Uyu mukino warangiye iyi kipe y’Ingabo z’u Rwanda itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Mugunga Yves, waranzwe na byinshi ariko birimo bimwe b’ingenzi byo kugarukaho.
Umujyi wa Huye wari ushyushye kuva mu ijoro ryabanjirije umukino!
Mu rwego rwo gutegura neza uyu mukino ku ruhande rw’Abanyarwanda bakunda APR FC, bamwe baraye mu Akarere ka Huye kugira ngo babone uko bazinjira muri stade hakiri kare.
Ibi byagaragaza ko muri aka Karere hari ibirori byo kwitegura. Ndetse byanatumye abacuruzi bo muri aka Karere babona abakiriya benshi, bitandukanye n’uko byari bisanzwe.
US Monastir yaguze abafana b’Abanyarwanda!
Ijoro rimwe mbere y’uyu mukino, buri kipe yagombaga kwitegura kuri buri kimwe harimo n’abafana bazayitiza umurindi kuko ni kimwe mu bifasha abakinnyi baba bari mu kibuga.
- Advertisement -
Ni muri urwego, ikipe ya US Monastir yahisemo kwishyura abafana 30 bagombaga kuza kuyifasha kuyitiza umurindi kuri uyu mukino yatsinzwemo.
Muri aba bafana, buri umwe yahawe ibihumbi 10 Frw ariko mbere yo kuyahabwa yasabwaga kuba afite ibikoresho byo kumufasha kuza gufana iyi kipe. Gahunda yo kubashyira ku rutonde yakorewe kuri Hotel iyi kipe yari icumbitsemo.
Adil Erradi Muhammed yari yicaye ku ntebe y’abatoza!
Nyuma yo kuba umutoza mukuru wa APR FC, Adil Erradi Muhammede atari yemerewe gutoza amarushanwa ategurwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika, CAF, kubera ibyangombwa, kuri iyi nshuro yari abyemerewe kuko amakuru avuga ko yamaze kubona ibyangombwa.
Adil yaherukaga kwicara ku ntebe y’abatoza mu marushanwa ya CAF, mu 2020 ku mikino ibiri yahuje APR FC na Gor Mahia yo muri Kenya yahise inasezerera iyi kipe.
Abafana ba APR bayeretse urukundo rw’akadasohosoka!
Abakunzi b’iyi kipe y’Ingabo, bagerageje kuyitiza umurindi kuva umukino utangiye kugeza urangiye ndetse binaviramo ikipe bihebeye kubona intsinzi.
Kimwe mu byaranze imifanire y’aba bakunzi ba APR FC, ni ukuntu abafana babarizwa muri Online Fan Club nyuma y’uko igice cya mbere kirangiye babisabwe n’umutoza Adil Erradi Mohammed w’iyi kipe basabwe guhindura uruhande bafaniragaho bakimuka bakajya ku ruhande ikipe ya US Monastir yari yimukiyemo. Ibi byari mu buryo bwo gukomeza gushyira igitutu kuri iyo kipe kugira ngo bayikureho intsinzi.
Imisifurire y’Abarundi yibajijweho byinshi!
Kimwe mu byasigaye byibazwaho n’abatari bake bakurikiye uyu mukino, ni impamvu hanzwe igitego cya US Monastir, umusifuzi wo ku ruhande akavuga ko cyatsinzwe habayeho kurarira.
Ku munota wa 78, US Monastir yibwiraga ko yishyuriwe na Heykeur Chikhaoui ariko umusifuzi wo ku ruhande, Kakunze Hervé agaragaza ko hari habayeho kurarira.
Abanya-Tunisia, barimo abakinnyi n’abatoza, bamaze iminota ibiri bagaragaza ko batishimiye icyemezo cy’uyu musifuzi wo ku ruhande.
Nyuma y’izi mvururu, umusifuzi wo hagati, Nkurunziza Thierry na we ukomoka i Burundi, yaje guhosha izi mpaka ariko abo ku ruhande rwa US Monastir bakomeza kugaragaza ko bitari bikwiye.
Oumarou Aliou Youssouf watanze umupira wari umaze kuvamo igitego cyanzwe, yeretswe ikarita y’umuhondo muri uko kuburana.
Ntabwo byarangiriye aho gusa kuko ubwo umukino wari urangiye, abatoza n’abakinnyi ba US Monastir bongeye gusagarira abasifuzi b’Abarundi kugira ngo babake ibisobanuro by’uburyo babimye igitego binjije.
Abasifuzi bavuye mu kibuga barinzwe na Polisi ishinzwe umutekano ku kibuga kugira gngo hatagira ikibi kibakorerwa.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, umutoza wa US Monastir, Darko Nović, yirinze kuvuga ku misifurire yabonye kuko yasabwa ibisobanuro n’ab’i Cairo [CAF].
Ariko yagize ati “Abasifuzi? Ndakeka buri wese hari icyo yabonye. Ngize icyo mbivugaho najya kwisobanura ku bantu b’i Cairo. Bimaze imyaka myinshi, nabibonye muri Mali, Congo, Kenya…Abasifuzi ntibatuma amakipe yo muri Afurika y’Amajyaruguru akina umupira.”
US Monastir izakira umukino wo kwishyura uzabera muri Tunisia ku wa 18 Nzeri 2022.
Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombi izahita ihura na Al Ahly yo mu Misiri.
AMAFOTO: Rwandamagazine
RUKIMIRANA TRÉSOR/UMUSEKE i Huye