Imikino y’abakozi: Minadef na Rwandair zateye intambwe ya 1/2

Mu mikino ibanza ya 1/4 na 1/2 muri shampiyona y’abakozi, ikipe ihagarariye Minisiteri y’Ingabo (MOD) n’ihagarariye ikigo cya Rwandair, zatsinze imikino ibanza.

Shampiyona y’abakozi isifurwa n’abasifuzi bo mu Cyiciro cya Mbere

Ku wa Gatanu tariki 9 Nzeri, hatangiye imikino ya 1/4 na 1/2 muri shampiyona y’abakozi (ARPST League).

Amakipe yose azajya akina imikino ibanza n’iyo kwishyura muri buri Cyiciro (1/2 na 1/4).

Mu mupira w’amaguru, ikipe ya Rwandair FC ifashijwe na Thierry, Habiyaremye, Bonane na Dieudonné, yatsinze RSSB FC ibitego 6-0, MOD FC itsinda RBA FC 2-0, RBC itsinda REG FC 7-1, mu gihe RMS yatsinzwe n’ikigo Cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) ibitego 6-1.

Umutoza mukuru wa Rwandair FC, Kalimba Richard aganira na UMUSEKE, yavuze ko gutsinda ibitego byinshi kandi ikipe ntiyinjizwe biri mu byakosowe ariko ko abakinnyi be bagifite kwirara muri bo.

Uyu mutoza kandi yanavuze ko abona shampiyona y’abakozi yazamuye urwego kandi icyo kwishimira kindi ari uko ibigo bikomeje gutanga akazi.

Indi mikino yabaye:

Basketball:

Rwandair BBC 76-58 MOD BBC

- Advertisement -

IPRC-Kigali BBC 64-49 RMB

WASAC 68-39 UR

Volleyball:

Primature 3-0 RAB

Mu bigo by’abikorera, imikino izakinwa ku wa Gatandatu wa tariki 17 Nzeri 2022. STECOL izaba yakiriye BK, mu gihe IHS izaba yakiriye BPR.

Indi mikino ibanza iteganyijwe mu Cyumweru gitaha cya tariki 16 na 17 Nzeri 2022.

Rwandair FC yatanze isomo rya ruhago
RSSB FC ntabwo wari umunsi mwiza kuri yo
Abatoza ba Rwandair FC

UMUSEKE.RW