Intumwa z’u Rwanda zaganiriye n’Ushinzwe ibikorwa by’amahoro ku Isi

Ambasaderi w’u Rwanda muri UN, Gatete Claver ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye bagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix.

Amb. Gatete Claver na DIGP Felix Namuhoranye baganira na Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UN ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, Jean Pierre Lacroix

Ibiganiro byabo byabaye ku wa Kane, tariki ya mbere, Nzeri, 2022 i New York.

Jean Pierre Lacroix yashimye imikorere y’Abapolisi n’ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kugarura amahoro hirya no hino ku isi.

By’umwihariko yashimye uruhare rw’Abanyarwandakazi bari mu butumwa bwa UN, cyane mu bijyanye no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina nk’uko tubikesha inkuru yo ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda.

DIGP Namuhoranye yagiye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ihuza abakuru ba Polisi z’ibihugu (UNCOPS).

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’ u Rwanda yitabiriye inama zitandukanye mu rwego rwo gushimangira umubano n’ibindi bihugu nka Suwede na Zimbabwe, izo nama zabaye ku wa Gatatu tariki ya 31 Kanama, 2022.

Komiseri Hakan Wall, Umuyobozi wa Polisi muri Suwede, ishami rishinzwe ibikorwa mpuzamahanga akaba n’umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kugarura amahoro, yashimye ubufatanye buri hagati ya Suwede n’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

U Rwanda na Suwede byashyizeho itsinda ryihariye rya Polisi rishinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (SPT-GBV) rikorera mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA).

U Rwanda rufite amatsinda atatu agizwe n’abapolisi muri MINUSCA; arimo imitwe ibiri y’Abapolisi ikora ibikorwa byo kurinda umutekano n’ituze rusange ry’abaturage (FPUs), hamwe n’umutwe w’abapolisi ushinzwe kurinda abayobozi by’umwihariko (PSU), ayo matsinda yombi akaba agizwe n’abapolisi 460.

- Advertisement -

Hakan yashimye ubunyamwuga bw’Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro.

DIGP Namuhoranye, yashimye ubufatanye buriho, asobanura ubushake bw’u Rwanda n’ubushobozi bwo gutanga “ubumenyi bwihariye” mu butumwa bwo kubungabunga amahoro kugira ngo birusheho gutanga umusaruro ku mibereho myiza y’abaturage no hanze ya Repubulika ya Centrafrique.

Ku rundi ruhande, inama yahuje ibihugu by’u Rwanda na Zimbabwe yari iyobowe na Ambasaderi  Gatete Claver na Minisitiri w’umutekano mu gihugu n’umurage ndangamuco wa Zimbabwe, Kazembe Kazembe.

Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Zimbabwe zigirana ubufatanye mu bijyanye n’amahugurwa, ba Ofisiye bakuru bava muri Zimbabwe, bitabiriye amasomo atangwa kuri ba Ofisiye bakuru mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda (NPC), i Musanze.

Komiseri Hakan Wall, Umuyobozi wa Polisi muri Suwede ahana ikiganza na DIGP Felix Namuhoranye
I New York hanabereye inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’izo muri Zimbabwe

IVOMO: RNP Website

UMUSEKE.RW