Kaminuza ya Carnegie Mellon i Kigali yasinyiye miliyoni 275,7$ – Uko azakoreshwa

Ange Eric Hatangimana Ange Eric Hatangimana
Carnegie Mellon University -Africa ni ikigo gishamikiye kuri Kaminuza ya Carnegie Mellon yo muri America, kikaba kiri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011

Kaminuza yigisha ikoranabuhanga mu Rwanda, Carnegie Mellon yagiranye amasezerano n’umuryango wa Mastercard Foundation agamije kuzamura urwego rw’ikoranabuhanga mu rubyiruko rwa Africa.

Carnegie Mellon University -Africa ni ikigo gishamikiye kuri Kaminuza ya Carnegie Mellon yo muri America, kikaba kiri mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011

Aya masezerano yasinywe hagati ya Carnegie Mellon University (CMU), Mastercard Foundation na Guverinoma y’u Rwanda azafasha guha amahirwe urubyiruko 10 000 cyane ab’igitsina gore, abafite ubumuga n’abakuwe mu byabo ku mpamvu zitabaturutseho.

Ni amasezerano, afite agaciro ka miliyoni 275,7 z’amadolari ya America (ayingayinga miliyari 284Frw) azafasha guteza imbere amasomo ya Injiniyeri n’ikoranabuhanga, ubushakashatsi no guhanga imirimo kuri Kaminuza ya Carnegie Mellon i Kigali.

Iyi ngengo y’imari izanafasha guteza imbere iby’ikoranabuhanga muri Africa, guhanga ibishya (innovation) n’ubushakashatsi.

Aya mafaranga arimo miliyoni 175 z’amadolari yagenewe Kaminuza ya Carnegie Mellon yo mu Rwanda (CMU-Africa). N’andi milyoni 100,7 y’amadolari azafasha gushyiraho ikigo (Centre) cya Kaminuza ya Carnegie Mellon -Africa, kigamije kuzana impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga rifasha bose muri Africa.

Biteganyijwe ko aya mafaranga azafasha Carnegie Mellon University -Africa kugera ku bintu 5:

Kuzamura ubumenyi bw’abarimu, ndetse hakazajyaho ishami ritanga impamyabumenyi mu masomo ya Injeniyeri mu byitwa “Artificial Intelligence”, no gushyiraho uburyo bwo kwiga hakoreshejwe iyakure.

Kongera umubare w’abanyeshuri Kaminuza ya Carnegie Mellon -Africa yakira buri mwaka, nibura bakiyongeraho 33 %.

Kuzamura inkunga y’inyongera ihabwa abanyeshuri ba Carnegie Mellon University, harimo kongera buruse zitangwa na Mastercard Foundation. Nibura muri iyi gahunda abanyeshuri 300 bazahabwa buruse zo kwiga.

- Advertisement -

Kugenzura koi zo gahunda zitanga amahirwe y’akazi ku byiciro by’abantu byasigaye inyuma, nk’abagore, abafite ubumuga cyangwa abantu bavuye mu byabo kubera impamvu runaka.

Kuzamura ubumenyi mu Cyongereza kugira ngo bifashe abanyeshuri bazajya kwiga mu zindi Kaminuza zo ku mugabane wa Africa mu byiciro by’amasomo yisumbuye.

Carnegie Mellon University -Africa (CMU-Africa) yabayeho mu 2011 binyuze mu bufatanye bwa Kaminuza yo muri America yitwa Carnegie Mellon na Guverinoma y’u Rwanda.

Farnam Jahanian, Perezida wa Carnegie Mellon University, yagize ati “Kugira ngo habeho kurema amahirwe afasha abanyeshuri b’Abanyafurika bagaragaza icyizere cy’ahazaza kandi bakomoka mu miryango y’ibyiciro by’ubukungu butandukanye, ni ngombwa kubaha amahirwe yo kugera ku burezi bujyanye n’ikoranabuhanga rigezweho, rizakoreshwa nk’inkingi ikomeye mu kuzamura ubukungu bw’ahazaza.”

Farnam Jahanian, yashimiye Mastercard Foundation ku bufatanye bumaze imyaka itandatu, avuga ko bugamije kurema abayobozi b’igihe kizaza muri Africa, bityo ko bishimishije kuba ubwo bufatanye bwarushaho gukomera.

Africa ni umugabe ufite abaturage biyongera kandi urubyiruko rukaba ari rwinshi. Mu mwaka wa 2030, urubyiruko miliyoni 375 bazaba bari ku isoko ry’umurimo, mu gihe vuba aha Africa izaba irengeje abaturage miliyari.

Reeta Roy, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru, wa Mastercard Foundation yavuze ko buruse zizatangwa n’impamyabumenyi abazazihabwa bazabona bizafasha mu iterambere ry’ikoranabuhanga no gushyiraho ibigo bizatanga akazi no gufasha ubukungu bwa Africa kuzamuka.

Yavuze ko yishimira akazi Kaminuza zo muri Africa (10) zizagirana imikoranire  na CMU-Africa mu by’ubushakashatsi binyuze muri iriya nkunga, mu gutoza abanyeshuri ikoranabuhanga, guhanga ibishya no kwigisha abahanga bazashobora gukemura ibibazo umugabane ufite.

Ati “Bizagira akamaro muri rusange ku iterambere ry’umuryango mugari.”

Binyuze mu bufatanye hagati ya Mastercard Foundation, Carnegie Mellon University- Africa, na Guverinoma y’u Rwanda, mu myaka 10 ishizeurubyiruko 561 bo mu bihugu 21 byo muri Africa babashije kwigishwa amasomo yo ku rwego mpuzamahanga, muri bo abanyeshuri 125 bahawe buruse muri gahunda ya Mastercard Foundation.

UMUSEKE.RW