Abayobozi b’amatorero n’amadini mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro basabwe kuba maso no kwigisha abayoboke babo kwirinda ibiyobyabwenge kuko byifashishwa mu gusenya iterambere ry’igihugu.
Babisabwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022 mu giterane cyo kurwanya ibiyobyabwenge cyabereye ahahoze hitwa Sodoma, hazwiho kuba indiri y’indaya n’abakoresha ibiyobyabwenge bitandukanye.
Iki giterane cy’iminsi ibiri cyateguwe n’Ihuriro ry’amadini n’amatorero bafatanyije n’igicaniro cy’Ububyutse n’ubuyobozi bw’umurenge wa Gikondo.
Cyatumiwemo abahanzi bakunzwe mu ndirimbo zo kuramy no guhimbaza Imana nama Korali akomeye abarizwa muri uwo Murenge.
Bamwe mu bahoze mu mwuga w’uburaya banakoresha ibiyobyabwenge, bemeza ko bari babayeho mu buzima bugoye, nyuma yo kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza baratekanye.
Uwitwa Mukeshimana Rebeca yahoze ari indaya muri Marembo ahazwi nka Sodoma, ashima Yesu kuko yamukuye mu buraya, amumara agahinda atamazwe n’abagabo.
Ati “Izi saha nabaga nasinze aha bose baranzi, uyu munsi yakugirira neza, Yesu yaranduhuye ndi umuhamya.”
Mukeshimana yasabye abishora mu buraya n’ibiyobyabwenge kubivamo bakagarukira Imana bakabona amahoro y’umutima.
Mugenzi we witwa Mukeshimana Ernestine wari uzwi nka “Mama w’Ababile” yasabye abijandika mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi kubivamo kuko nta keza kabyo.
- Advertisement -
Ati “Ndatambuka nkumva ndakomeye kubera Yesu, naka gasura niwe, izi nkovu zose ni urumogi, urwagwa n’ibindi bibi byinshi, umwuka niwo uyobora.”
Hagenimana Anastase umuyobozi wa ADEPR Gashyekero na we yemeza ko ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku bukungu bw’igihugu.
Ati ”Nk’abana bavuka ku bantu banywa urumogi cyangwa ibindi bagira ubuzima bubi cyangwa ntibakure neza, bituma umuntu we ubwe ubuzima butamera neza, bagira ingaruka z’umutima, ubwonko burangirika, urumogi n’ibindi biyobyabwenge bifata ahantu hose.”
Apôtre Serukiza Sosthène yabwiye abitabiriye iki giterane ko “Umuti w’abarushye ari Yesu Kristu”. Yemeza ko roho nzima itura mu mubiri uzira ibiyobyabwenge n’ibindi biwuhumanya.
Ati “Kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka, ibyo uzatunga byose, uko uzamera kose nimba Imana itarimo ninko kwiruka inyuma y’umuyaga.”
Muhikirwa Aaron umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere myiza mu Karere ka Kicukiro avuga ko iki giterane gishimangira imikoranire myiza ya Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere.
Yashimiye abasaga 100 bihannye bakemera kuva mu ngeso mbi zirimo no gukoresha ibiyobyabwenge, aha umukoro abayobozi b’amadini n’amatorero kujya bigisha abayoboke babo ingaruka z’ibiyobyabwenge zirimo no gufungwa.
Ati “Tubashimire kuko banze kwigomeka kuri Leta no ku Mana, abakibikoresha igisigaye nibo bakwiriye guhitamo, wahitamo inzira nziza ukabona ubugingo buhoraho, wahitamo inzira mbi ukarimbuka.”
Abaturage basabwe kandi kwirinda amakimbirane yo mu ngo kuko ateza ibibazo mu miryango n’igihugu muri rusange.
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW