Nyuma yo guhamagarwa ku nshuro ye ya Mbere mu ikipe y’Igihugu y’u Rwanda [Amavubi], Hakim Sahabo ukina muri Lille y’abatarengeje imyaka 19 mu Bufaransa, yiteguye kwitangira u Rwanda kugeza rusubiye mu gikombe cya Afurika.
Ati “Mbabajwe n’ibyavuye mu mukino uheruka. Ariko nishimiye kwambara umwenda urimo amabara y’u Rwanda. Tuzakomeza gutanga imbaraga ntabwo tuzacika intege.”
Uyu musore w’imyaka 17, Mbere yo kwerekeza mu Bufaransa, yakiniye amakipe y’abato ya Anderlecht yo mu Bubiligi, Genk na Malines. Ni umusore wavukiye mu gihugu cy’u Bubiligi ariko ufite umubyeyi umwe w’Umunyarwanda.


UMUSEKE.RW