Libya U23 iratanga Amavubi U23 mu Rwanda

Nyuma y’urugendo rwagoranye ubwo ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje  imyaka 23 [U23] yerekezaga  i Benghazi muri Libya, no mu kugaruka byongeye kugorana.

Amavubi U23 azagera i Kigali ku manywa

Nyuma gutsindwa umukino wa Mbere wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika mu batarengeje imyaka 23, ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu nzira igaruka ariko Libya iratayitanga mu rwa Gasabo.

Uko urugendo rwose rwa U23 ruteye:

I Cairo mu Misiri barahava Saa yine n’iminota 35 z’ijoro, bace Addis-Ababa muri Éthiopie bahagere Saa cyenda n’iminota icumi z’ijoro, bazahave ku Cyumweru Saa tanu n’igice z’amanywa, berege i Kigali Saa Cyenda n’iminota icumi z’amanywa berekeza i Huye.

Amakuru UMUSEKE wamenye, ni uko ikipe y’Igihugu ya Libya y’abatarengeje imyaka 23, iragera mu Rwanda Saa Saba z’iri joro.

Umukino ubanza u Rwanda rwatsinzwe ibitego 4-1, uwo kwishyura uzabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye tariki 27 Nzeri 2022.

Ikipe izasezerera indi hagati y’izi zombi, izahita ihura na Mali mu ijonjora rya Kabiri, izakomeza izahite ihura na Sénégal mu ijonjora rya Gatatu, izasezerera indi muri iri jonjora izahite ijya mu gikombe cya Afurika kizabera muri Maroc umwaka utaha.

Libya U23 irarara igeze mu Rwanda

UMUSEKE.RW