Umuseke
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Reading: Muhanga: Bagurishije ingurube kugira ngo inzu yabo idatezwa cyamunara
Share
Umuseke
Aa
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
Shakisha
  • Ahabanza
  • Nyamukuru
  • Mu cyaro
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Amahanga
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Utuntu n’utundi
  • Privacy Policy
© 2023 UMUSEKE Ltd. All Rights Reserved.

Muhanga: Bagurishije ingurube kugira ngo inzu yabo idatezwa cyamunara

Elisée MUHIZI Elisée MUHIZI 22/09/2022 9:12
Iyo nzu niyo yagombaga gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe ideni rya 68000 Frw bari babereyemo umuturage mugenzi wabo bakodeshaga

Kuwa mbere taliki ya 20 Nzeri 2022 nibwo inzego z’Ubugenzacyaha n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga batambamiye icyemezo cy’abunzi n’umuhesha w’Inkiko w’umwuga cyasabaga ko inzu itezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe umwenda ungana n’ibihumbi 68 y’u Rwanda.

Iyo nzu niyo yagombaga gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe ideni rya 68000 Frw

Ni umwenda Murekensenge Denise n’umugabo we Minani Théoneste bari babereyemo umuturage mugenzi wabo bakodeshaga.

Uwo munsi Murekensenge Denise yatakambiye izo nzego ababwira ko yatsinzwe ataburanye kubera ko nta hamagara yigeze ahabwa, ahubwo yatunguwe no kubona amatangazo ateza inzu yabo icyamunara amanitse hirya no hino mu gace batuyemo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline yavuze ko iyo cyamunara igomba guhagarara, hakarebwa uburyo abo baturage bishyura ayo mafaranga 68000 FRW kubera ko agaciro inzu yabo ifite ntaho gahuriye n’umwenda babereyemo mugenzi wabo.

Murekensenge Denise yabwiye UMUSEKE ko byabaye ngombwa ko bagurisha ingurube bari batunze, abandi bantu 2 babongereraho andi makeya umwenda uba urarangiye.

Ati “Iyi ngurube twari twateganyije ko izishyurira umwana umwe amashuri, ariko aho guterezwa cyamunara twayigurishije ibindi bisigaye Imana izabinkorera.”

Murekensenge yavuze ko ashimira inzego zatambamiye kiriya cyemezo yita ko ari akarengane, anashimira by’umwihariko Umuyobozi w’Akarere wabishyuriye igihembo cy’umuhesha w’Inkiko w’umwuga, kuko batari kubona ayo bishyura uwo bakodeshaga, ngo babone n’ayo bishyura uwo muhesha w’Inkiko.

Cyakora avuga ko hari icyangombwa cy’ubutaka cy’iyo nzu yabo, Ubuyobozi bw’Umurenge wa Shyogwe bwahaye umuturage bari bafitiye umwenda, yifuza gusubizwa.

Murekensenge Denise yatakambiye inzego avuga ko yakorewe akarengane kubera ko atigeze aburana

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko iyo ubwo bwishyu butaboneka, uyu munsi inzu yari gutezwa cyamunara, ariko ashimira abo baturage bigomwe kugira ngo babashe kwishyura umwenda wa mugenzi wabo bamaranye igihe kinini.

- Advertisement -

Ati “Amafaranga umuhesha w’Inkiko yabasabaga byabaye ngombwa ko ari jye uyishyura kuko ibyari kutubabaza  ari ukubona iyo nzu igurishijwe abaturage bacu bakabura aho berekeza.”

Yasabye uwo muturage wafatiriye icyangombwa cy’ubutaka cy’iyo nzu kugisubiza nyiracyo.

Inzu ya Minani Théoneste na Murekensenge Denise  ifite agaciro ka Miliyoni 16 z’uRwanda, iyo yagombaga gutezwa cyamunara kugira ngo hishyurwe ideni rya 68000 frw bari babereyemo umuturage mugenzi wabo bigeze bakodesha.

Mayor w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline byabaye ngombwa ko yikora ku mufuka yishyura Umuhesha w’Inkiko w’umwuga
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW i Muhanga

You Might Also Like

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo

Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene

Kazungu mu rukiko ati “icyaha nakoze si icyaha kiri aho ngaho cyoroheje” (VIDEO)

Rusizi: Ibifite agaciro ka Miliyoni 5Frw byahiriye mu nzu z’ubucuruzi

Kigali: Imvura yishe umugore n’abana Babiri

Elisée MUHIZI 22/09/2022 9:28 22/09/2022 9:12
Inkuru ibanza Umunyamakuru Léandre Niyomugabo yimukiye kuri Yago Tv Show
Inkuru ikurikira Patient Bizimana n’umugore we bibarutse umuhungu
- Advertisement -

Amakuru aheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
Amakuru aheruka Inkuru Nyamukuru Ubutabera
Ruhango: Ingo 3500 zigiye gufashwa kuva mu bukene
Inkuru Nyamukuru Mu cyaro
Kazungu mu rukiko yasekaga – Yari afite pince, icyuma, n’ikaramu – Yibuka 3 mu bo yishe
UMUSEKE TV
Gisagara: Hasojwe ingando z’abana bakina Volleyball
Imikino
-Kwamamaza -
Facebook Twitter Youtube

Umuseke.rw ni urubuga rwatangiye muri 2010 hashyira 2011 rufite intego zo gutangaza amakuru y’umwihariko asana imitima y’abasomyi, akabigisha ndetse abamenyesha ibibera hirya no hino. Kuva icyo gihe kugera ubu, ntituradohoka.

Twandikire

 

Tel/whatsapp:+250 788 306 908

Tel/whatsapp:+250 788 772 818


Email: [email protected]

Inkuru iheruka

Nyanza: Umuyobozi w’ishuri arakekwaho kunyereza ibishyimbo
21/09/2023 9:44

© UMUSEKE Network. Since 2010. All Rights Reserved.

Removed from reading list

Undo
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?