Mvukiyehe Juvénal ntakiri umuyobozi wa Kiyovu Sports

Biciye mu ibaruwa yandikiye Inama y’Ubutegetsi ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvénal uyobora iyi kipe yeguye ku nshingano yari afite zo kuyobora iyi kipe.

Mvukiyehe ntakiri umuyobozi wa Kiyovu Sports

Muri Nzeri 2020, nibwo Mvukiyehe yatorewe kuyobora ikipe ya Kiyovu Sports mu gihe cy’imyaka ine. Uyu muyobozi yaje yijeje abakunzi b’ikipe kuyigarura mu zihanganira ibikombe.

Abicishije mu ibaruwa yandikiye Inama y’Ubutegetsi [Board], Juvénal yanditse avuga ko atiteguye gukomeza kuyobora umuryango wa Kiyovu Sports ari nawo ubarizwamo ikipe ya Kiyovu Sports.

Muri iyi baruwa, uyu muyobozi yavuze ko mu Nteko rusange iteganyijwe tariki 1 Ukwakira 2022 hazatorwa undi uzamusimbura kuko we atazakomeza kuyobora.

Mu mpamvu yavuze, harimo ko abona atazagera ku ntego ze nk’umuyobozi wa Kiyovu Sports zo gutwara ibikombe nk’uko yabyijeje abakunzi b’ikipe ubwo yatorwaga.

Umwaka ushize, iyi kipe yabaye iya Kabiri irushwa inota rimwe na APR FC yegukanye igikombe cya shampiyona.

Juvénal yasabye gushaka umusimbura we

UMUSEKE.RW