Ni amahindura ya Mukura? Cyangwa ni ugushyuha nk’isosi y’Intama?

HABIMANA Sadi HABIMANA Sadi

Nyuma yo kubona intsinzi ya Mbere yakuye i Rusizi, haribazwa niba ikipe ya Mukura Victory Sport et Loisir yaje koko cyangwa ari Espoir FC yari hasi.

Mukura VS ishobora kuba yagarutse!

Mu mukino w’umunsi wa Gatatu wa shampiyona, ikipe ya Mukura VS yabonye amanota atatu yakuye kuri Espoir FC yari yasuye i Rusizi ku bitego bibiri byatsinzwe na Habamahoro Vincent na Kubwimana Cédric.

Iyi kipe iterwa inkunga n’Akarere ka Huye, kugeza ubu ifite abakinnyi 14 kuko iri mu bihano bya FIFA byo kutagura abakinnyi kuko ifitiye umwenda uwahoze ayitoza, Djilali Bahloul.

Abasesenguzi bahamya ko Mukura VS ifite 11 beza!

Iyo ucishije amaso mu bakinnyi 11 ba Mukura VS babanzamo, usanga ari beza ndetse banatsinda ikipe yose mu Rwanda ariko ikibazo gikomeje kuyigora ni ukugira abasimbura beza kandi bahagije.

Ikipe niyemererwa kugura ishobora kuzagorana i Huye!

Nyuma yo kuba iyi kipe ifite 11 beza babanzamo, abasesengura umupira w’amaguru mu Rwanda, bahamya ko iyi kipe mu minsi ya vuba niramuka ivuye mu bihano byo kuteremerwa kugura abakinnyi, izaba ari ikipe izatsinda buri kipe izajya i Huye.

Abakunzi ba Mukura bati ni amahindura!

Abafana b’iyi kipe y’i Huye bahamya ko kubona amanota atatu bakuye mu Akarere ka Rusizi, byabagaruye mu makipe azagorana kongera gutakaza amanota. Iyi kipe yatakaje umukino wa Mbere yatsinzwe na Gasogi United, uwa Kabiri yari gukina na APR FC urasubikwa.

- Advertisement -

Umutoza mushya aratanga icyizere muri Mukura VS!

Mu gihe gito gishize, ni bwo ubuyobozi bwa Mukura VS bwemeje ko Afahmia Lofti ari we mutoza mukuru w’iyi kipe.

Abakurikirana imitoreze y’uyu mutoza mu gihe gito amaze muri iyi kipe, bahamya ko ashobora kuzayigarura mu makipe ahangana n’ibigugu nk’uko byagenze umwaka ushize.

Abafana ba Mukura VS bahamya ko ari amahindura yaje

Rukimirana Trésor/UMUSEKE i Huye