Ntibakibaye inzererezi! Imbamutima z’ababyeyi ku mabwiriza mashya ya Minerval

TUYISHIMIRE RAYMOND TUYISHIMIRE RAYMOND
Bamwe mu babyeyi bo hirya no hino mu gihugu, kuri ubu umutima wongeye gusubira mu gitereko nyuma y’aho Minisiteri y’Uburezi itangaje amabwiriza mashya ajyanye n’amafaranga y’ishuri, barashima Leta yabatekerejeho.
Ku munsi w’ejo tariki ya 14 Nzeri uyu mwaka, Minisiteri y’Uburezi yatangaje amabwiriza mashya agamije guca isumbana ry’amafaranga y’ishuri mu mu mashuri y’incuke, abanza n’ay’isumbuye ya Leta n’amashuri afatanya na Leta.

Mu y’isumbuye, umusanzu w’umubyeyi ni 19500Frw ku munyeshuri wiga ataha mu gihe uba mu kigo ari 85000 ku gihembwe.

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu  gihe bibaye ngombwa kandi byemejwe n’inteko rusange y’ababyeyi bahagarariye abandi, ibindi byakenerwa n’ishuri ntibigomba kurenza 7000 Frw ku gihembwe.

Bamwe mu babyeyi bacyumva iyo nkuru nziza, batangaje ko Leta ibakikije umutwaro, bavuga ko abana babo batakibaye inzererezi kubwo kubura amafaranga y’ishuri.

Umwe yagize ati“Abana bacu bari bagiye kwicara, ubu barasubira kwiga. Dufite abana b’inzererezi banze kwiga kubera minerivare(Minerval). Niba mubabona mu muhanda bazerera, bazerera kuko ababyeyi bayibuze.”

Undi nawe mu mbamutima yagize ati “Iki ni ikintu cyiza twishimiye, akavuyo gasa nkaho gacitse. Wasangaga hari aho bitagenda neza,ugasanga ababyeyi hari aho bijujutira ko ibigo bishyiraho amafaranga menshi ariko hatanzwe umurongo.”

Undi mubyeyi nawe wemeza ko mu gushyiraho amafaranga y’ishuri bitakorwaga mu mucyo.

Yagize ati “Wajyaga kumva ku kigo uyu munsi bazamuye,ejo ngo bongeyeho 5000frw,ejo bundi ngo ni 10000frw, ugahora muri ibyo ukibaza ngo biterwa n’iki? Ariko ubwo byagiye ku murongo bikaringanira ni byiza cyane.”

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, aganira n’itangazamakuru, yavuze ko hari ubwo ibigo byakaga umusanzu ababyeyi mu buryo budasobanutse.

- Advertisement -

Dr Uwamariya yanashimangiye ko icyemezo cyafashwe hagendeye ku biciro ku isoko.

Yagize ati ” Mu kugena aya amafaranga twarebye ku biciro biri ku isoko ariko nk’uko tubizi muri iyi minsi biriyongera ni na yo mpamvu hariho aho tuvuga ngo ishuri mu gushyira mu bikorwa nirihura n’ikibazo ku busabe bw’inteko rusange, Minisiteri y’Uburezi izajya ibisuzuma itange umurongo kandi igihe cyose bibaye ngombwa aya mabwiriza yavugururwa.”

Biteganyijwe ko aya mabwiriza mashya agomba guhita ashyirwa mu bikorwa mu gihembwe cya mbere cy’uyu mwaka wa 2022-2023.

TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW