Nyirabashyitsi Judith yahagaritse imyitozo muri AS Kigali y’abagore

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, Nyirabashyitsi Judith n’umutoza we, Jean Marie Vianney Safari Mustafa, umwe aho aciye undi ahacisha umuriro ndetse byatumye uyu munyezamu ahagarika gukora imyitozo.

AS Kigali WFC yongeye kuvugwamo ibibazo

Mu mupira w’amaguru mu Rwanda, kenshi abakinnyi iyo ubushobozi bwabuze, babisunikira ku batoza babo, ndetse bamwe bakavuga ko badakinishwa kuko abatoza babanga.

Gusa ibi ntibisobanuye ko abatoza nabo ari abere kuko hari abagira za munyangire zishobora gutuma badakinisha umukinnyi kandi afite ubushobozi bwo gukina.

Iyo bigeze mu makipe y’abagore ho biba ibindi, kuko biba bisaba kwigengesera cyane ku batoza batoza aya makipe.

Ubu muri AS Kigali WFC, umuriro watse kandi ukomeje kwaka uko iminsi yicuma, hagati ya Nyirabashyitsi Judith na Jean Marie Vianney Safari Mustafa utoza abanyezamu b’iyi kipe.

Byatangiye gute?

Ngo ibijya gushya birashyuha. Byatangiye ubwo uyu munyezamu yajyaga kongerwa amasezerano y’umwaka umwe afite ubu.

Judith yabanje kubwira ubuyobozi bw’ikipe ko afite ikipe yitwa She-Corporate ya Uganda imwifuza ndetse anahabwa ibaruwa imurekura ariko birangira itamusinyishije kuko yari yujuje umubare w’abakinnyi.

Nyuma yo kutongerwa mu rutonde rw’abakinnyi ba She-Corporate bazakina CAF Women Champions League yakiniwe muri zone ya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati [CECAFA] yabereye Tanzania, Judith yahise agaruka yongerwa amasezerano y’umwaka umwe.

- Advertisement -

Judith yongewe amasezerano ate?

Habanje kuba inama yahuje Komite Nyobozi ya AS Kigali WFC ndetse n’abatoza b’iyi kipe, baganira ku bagomba kongerwa amasezerano.

Umutoza w’abanyezamu, Jean Marie Vianney Safari Mustafa yabajijwe uko abona Judith, avuga ko ari umukinnyi mukuru ariko wakongerwa amasezerano y’umwaka umwe agafashwa nk’ufite uburambe mu ikipe.

Uyu mukinnyi yahise yongerwa amasezerano, ndetse ajyana n’ikipe mu mikino ya CAF Women Champions League yakiniwe muri zone ya Afurika y’i Burasirazuba n’iyo hagati [CECAFA].

Mu mikino itanu iyi kipe yakinnye muri Tanzania, Judith yakinnyemo ibiri, mugenzi we, Itangishaka Claudine akinamo itatu.

Bakigaruka i Kigali, abakinnyi bahawe ikiruhuko ndetse babwirwa igihe bazagarukira mu myitozo ariko umunyezamu Nyirabashyitsi Judith avuga ko atazagaruka mu myitozo hakiri umutoza Safari.

Rurageretse hagati ya Judith na Safari umutoza!

Uyu munyezamu avuga ko atiteguye kuzagaruka mu myitozo mu gihe abanyezamu b’iyi kipe bazaba bagitozwa na Safari. Bisobanuye ko amaze ibyumweru bibiri adakorana imyitozo n’ikipe ye.

Aba bombi bandikiye ubuyobozi, buri umwe agaragaza ibibazo bye ariko ubuyobozi ntiburabasubiza.

Uyu munyezamu uri kugana ku musozo wo gukina umupira w’amaguru, amakuru UMUSEKE wamenye avuga ko yavuze ko adahabwa umwanya uhagije wo gukina bitewe no kuba uyu mutoza yaramusabye ko bagirana umubano wihariye undi akabyanga, bikaba impamvu yo kwicazwa.

Bamwe mu bamaze igihe muri AS Kigali WFC, bavuga ko umunyezamu usanzwe ubanzamo [Diane] ari we ubikwiye ukurikije imyitozo bose bakora ahubwo ibyo mugenzi wabo avuga ari ukwigiza nkana.

Ubuyobozi bw’ikipe buvuga ko iki kibazo bukizi kandi bwiteguye kugikemura, kugira ngo hagati y’aba bombi havemo ukwishishanya kudafite ishingiro.

Umuyobozi wa AS Kigali WFC, Twizeyeyezu Marie Josée yabwiye UMUSEKE ko bitarenze kuwa Kabiri tariki 27 Nzeri 2022 bizasuzumwa bigahabwa umurongo.

Ati “Yego bombi baranditse tuzabisuzuma ejo.”

Muri iyi kipe kandi hari andi makuru akomeje kuyivugwamo ku byabaye ubwo yari mu irushanwa rya CAF Women Champions League yo muri CECAFA, aho bamwe bajyanye nayo bahawe imyanya idasanzwe mu ikipe.

Safari [ubanza iburyo] nawe si mushya muri AS Kigali WFC
Amaze igihe muri AS Kigali WFC
Judith yari umunyezamu wa Mbere mu ikipe y’Igihugu yakinnye Cecafa ya 2018 yabereye mu Rwanda
Umutoza Safari niwe utoza abanyezamu ba AS Kigali WFC

UMUSEKE.RW