Patient Bizimana n’umugore we bibarutse umuhungu

Umuhanzi Patient Bizimana wamenyekanye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yibarutse imfura ye na Karamira Uwera Gentille barushinze kuwa 20 Ukuboza 2021.

Patient n’umugore we Uwera Gentille bibarutse umuhungu

Patient Bizimana yatangaje ko ku wa 23 Nzeri 2022 aribwo bibarutse umwana w’umuhungu wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yavuze ko Imana yaabakoreye ibikomeye bakaba bishimye ku bw’umwana w’umuhungu yabahaye.

Ati “Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye, umuryango wanjye na Gentille turashimana Imana cyane ku bw’umwana w’umuhungu iduhaye kandi ikaba itugiriye ubuntu bwo kuba mu muryango mugari w’ababyeyi! Ihabwe icyubahiro.”

Ku wa 20 Ukuboza 2021 nibwo Patient Bizimana n’umugore we basezeranye imbere y’Imana, umuhango wabereye muri Evangelical Restoration Church i Masoro.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW