
Yagize ati“Nagize amahirwe yo kuganira kuri telefoni no kwihanganisha umwami Charles III ,kubwo kubura umubyeyi we, Umwamikazi Elizabeth.”
Yakomeje agira ati“URwanda ruzakomeza gukorana n’umwami Charles III mu guteza imbere Intego za Commonwealth muri serivisi zihabwa abaturage bacu.”
Kuwa 8 Nzeri uyu mwaka, nibwo byatangajwe ko Umwamikazi Elizabeth II, wari umaze igihe kinini ku ntebe y’Ubwami, yatanze, afite imyaka 96, yari amaze ku ngoma imyaka 70.
Mbere y’itanga rye nabwo byari byatangajwe ko ubuzima bwe buri mu marembera.
URwanda n’uBwongereza bihuriye mu muryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza, Commonwealth, uyobowe na Perezida Paul Kagame w’uRwanda.
Muri Kamena uyu mwaka, Umwami Charles III ni umwe mu bitabiriye inama ihuza abagize uwo muryango, CHOGM, yabereye mu Rwanda.
Usibye kuba ibihugu byombi bihuriye muri uwo muryango, bisanzwe bifitanye ubushuti bwihariye.
TUYISHIMIRE RAYMOND / UMUSEKE.RW